CNN dukesha iyi nkuru ivuga ko Kevin yakoze mu myanya itandukanye muri Guverinoma ya Amerika, mu gisirikare n’ahandi kugeza mu mwaka wa 2012, aho yashoboraga kubona amakuru ajyanye n’umutekano w’igihugu.
Impapuro zikubiyemo ibyaha ashinjwa, zigaragaza ko hagati ya Werurwe na Gicurasi 2017, Kevin yahuriye n’umuntu mu Bushinwa mu Mujyi wa Shanghai, aho FBI ikeka ko yakoranaga n’Ibiro by’Ubutasi by’u Bushinwa.
Ubwo yahuraga n’uwo muntu ukekwaho kuba intasi y’u Bushinwa, ngo yamuhaye akuma gafata amjwi, bikekwa ko ariko kakoreshejwe mu guhererekanya ayo mabanga y’umutekano wa Amerika.
Nyuma y’uko muri Gicurasi uyu mwaka, Kevin yemereye FBI gukora iperereza kuri ako kuma gafata amajwi ngo hamenyekane koko niba hari amabanga y’umutekano yahaye u Bushinwa, Ibiro by’ubutabera bya Amerika byatangaje ko hari amakuru FBI yabonye yemeza ko Kevin yahaye u Bushinwa amabanga akomeye y’Igihugu.
Uretse iby’aka kuma gafata amajwi, hari n’andi makuru avugwa ko muri Werurwe Kevin yakiriye amadorari ibihumbi 25, aturuka kuri ubwo bushuti afitanye n’uwo mushinwa ndetse ko muri Kamena yagombaga kuzahabwa andi menshi ubwo yari kuzaba yagiriyeyo uruzinduko.
Umukozi wungirije Intumwa Nkuru ya Leta mu by’Umutekano, Dana Boente, yavuze ko Kevin ibyaha ashinjwa ari kimwe n’ibindi byo gusangiza cyangwa gutanga amakuru y’umutekano w’Igihugu, gutesha igihugu icyizere no kwangiza umutekano wacyo.
Inyandiko zatanzwe n’urukiko zigaragaza ko Kevin Mallory ari umunya-Amerika wikorera, utuye muri Leta ya Virginia, warangije muri Kaminuza ya Brigham Young mu 1981. Kevin ahamwe n’ibyaha ashinjwa, ashobora guhanishwa gufunga ubuzima bwe bwose.
Uyu Kevin afashwe nyuma y’icyumweru kimwe gusa, Ibiro by’Ubutabera na none bitaye muri yombi Reality Winner nawe akurikiranyweho guha umunyamakuru impapuro z’amabanga y’ibiro bishinzwe umutekano wa Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO