00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamabanga w’ Amerika yisanze yarakoreweho ubutasi na Isiraheli

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 5 August 2014 saa 07:24
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, John Kerry, yasanze itumanaho yakoraga akoresheje telefoni ryarakoreweho ubutasi na Isiraheli n’ikindi gihugu atashatse kuvuga.
Nk’uko Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa ibitangaza, Abadage bashinjaga Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) kubakoreraho ubutasi bahise bishimira kuba n’icyo gihugu cyataswe na Isiraheli bati “Reka nabo bumve uko bimera”.
Mu gihe John Kerry yari mu bikorwa byo kunga Isiraheli na Palestine mu ntangriro z’uyu mwaka (…)

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, John Kerry, yasanze itumanaho yakoraga akoresheje telefoni ryarakoreweho ubutasi na Isiraheli n’ikindi gihugu atashatse kuvuga.

Nk’uko Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa ibitangaza, Abadage bashinjaga Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) kubakoreraho ubutasi bahise bishimira kuba n’icyo gihugu cyataswe na Isiraheli bati “Reka nabo bumve uko bimera”.

Mu gihe John Kerry yari mu bikorwa byo kunga Isiraheli na Palestine mu ntangriro z’uyu mwaka yasanze ibiganiro byose yagiriraga kuri telefoni byose muri icyo gihe byarumviswe n’ibiro by’ubutasi bya Isiraheli.

John Kerry kuri telefoni burya nawe baramutataga

Amagambo yose John Kerry yavugiraga kuri telefoni ngendanwa muri icyo gihe yumviswe na Isiraheli n’ikindi gihugu yanze gutangaza.

Nubwo kugeza ubu nta cyo Amerika iratangaza ariko ubu butasi bwakorewe John Kerry bushobora gutuma ibi bihugu byombi byari inshuti magara bitangira kugira urwikekwe hagati yabyo.

Kugeza ubu ntibiramenyekana niba Kerry yarakomeje gukorerwaho ubutasi no muri iki gihe. Nubwo John Kerry yamaze amezi menshi yunga ibi bihugu byombi, ariko Isiraheli iracyagaba ibitero kuri Palestine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages