Nkuko Sky News yabitangaje, Minisitiri w’Umuco mu Bwongereza Lucy Frazer agiye kuganira kuri ibyo bibazo n’Umuyobozi Mukuru wa BBC, Tim Davie hagamijwe kumenya inkomoko yabyo.
Ibirego bishinja uyu munyamakuru byagaraye bwa mbere bitangajwe n’ikinyamakuru The Sun, aho nyina w’uyu mwana w’umuhungu ufite imyaka 20 yayitangarije ko ibyo byatangiye mu 2020.
Yavuze ko icyo gihe umuhungu we yari afite imyaka 17 ndetse ngo amafaranga yahawe kubera ayo mafoto yagiye yifotoza, yayaguze ibiyobyabwenge.
Itangazamakuru mu Bwongereza ntabwo ryigeze ritangaza izina ry’umunyamakuru nyirizina wabigizemo uruhare gusa rigaragaza ko ari umuntu uzwi cyane mu bavuga amakuru ku buryo abantu babarirwa muri za miliyoni ngo bamuzi.
Bivugwa ko ariko mu banyamakuru batangaza inkuru imbonankubone (Presenters) bazwi kuri BBC batangiye kwitandukanye n’ibyo birego bagaragaza ko ntaho bahuriye na byo.
Minisiteri y’Umuco yatangaje ko yamaze kumenyesha BBC ibijyanye n’iyo ngingo kandi ko yabwiwe ko ibyo birego bigomba gukorwaho Iperereza vuba.






Ibitekerezo 0