Ibi Cooper yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Umudepite wo mu ishyaka ry’Aba-Republicains, Jeffrey Zucker mu ntangiriro z’iki cyumweru.
Ni ikiganiro cyagarukaga ku rugendo rwo gutakariza icyizere Donald Trump. Muri iki kiganiro aba bagabo bombi bibanze ku myigarambyo y’abashyigikiye Trump yibasiye Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku wa 6 Mutarama 2021, ikagwamo abantu bane.
Cooper yavuze ko mu gihe cy’imyaka ine ishize Politike ya Amerika yaranzwe no kuvangura abantu.
Ati “Igitekerezo cyo kuvangura abantu ni ikintu twabonye ku bwinshi mu myaka ine ishize […] ariko biroroshye cyane kuvangura abantu kubagira abandi bantu batandukanye n’Abanyamerika, batandukanye n’abakunda igihugu, batandukanye n’ikiremwa muntu.”
Yakomeje avuga ko ibi Amerika yakoze bisa n’ibyabaye muri Bosnia n’u Rwanda.
Ati “Twabibonye muri Bosnia, twabibonye mu Rwanda, Abahutu babwiraga abumva radiyo ngo Abatutsi ni inyenzi babashishikariza Jenoside kandi urubibona muri aya mashusho aho abantu biyita ko bakunda igihugu bahagarara imbere y’amaso y’umupolisi bamutuka.”
Si ubwa mbere Cooper agereranya ibikorwa biba muri Amerika n’ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko abiheruka ku wa 12 Mutarama ubwo yagarukaga ku bashyigikiye Trump bavugaga ko ibiri kubera muri Amerika ari intambara ya gisivile.
Cooper yavuze ko abavuga ko Amerika iri mu ntambara ya gisivile batazi ibyo bavuga kuko batigeze baba mu bikorwa nk’ibi, yemeza ko ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga yari ahari kandi yabonye ibyabaye.
Anderson Cooper azwi cyane kuri Televiziyo ya CNN nk’umunyamakuru ukora inkuru zicukumbuye. Uretse ibi ni n’umwe mu banyamakuru bakize muri Amerika kuko mu 2014 umutungo we wabarirwaga miliyoni zisaga 100$.
Niba ushaka kureba amashusho y'ibyavuzwe na Cooper wa kanda hano.





Ibitekerezo 0