Ibinyamakuru byo mu Burusiya bivuga ko yatawe muri yombi mu cyumweru gishize.

U Burusiya bushinja uyu mugabo w’imyaka 31, gufatanwa igihanga cy’uko ari intasi ikorera Leta y’amahanga.

We ahakana ibyo ashinjwa, akavuga ko ari urwitwazo kugira ngo bamugerekeho ibyaha.

Ikinyamakuru akorera ndetse n’Ibiro bya Perezida wa Amerika byamaganye iryo tabwa muri yombi, bisaba ko ahita arekurwa.

U Burusiya bwangiye abayobozi ba Ambasade ya Amerika i Moscow kumugeraho ariko abanyamategeko yahawe na Wall Street Journal bo babashije kumugeraho.

Urwego rw’Ubutasi rw’u Burusiya ruvuga ko rwamufashe ari mu mugambi mubi kandi ko yari ari gukorana na Leta ya Amerika, ku mabanga y’inganda z’intwaro z’u Burusiya.

Urukiko rwategetse ko akomeza gufungwa, akazasubizwa imbere yarwo ku itariki 29 Gicurasi uyu mwaka.

Ibyaha by’ubutasi mu Burusiya bishobora gufungisha ubihamijwe igifungo kigera ku myaka 20.

Bivugwa ko umujyi Evan yafatiwemo wa Yekaterinburg, yari yagiye gutara inkuru ku mutwe wa Wagner bivugwa ko wunganira ingabo z’u Burusiya, ukanabafasha kurwana muri Ukraine.

Uwo munyamakuru yari amaze umwaka akorera Wall Street Journal mu Burusiya. Mbere yari ahagarariye AFP muri icyo gihugu.

Evan Gershkovich yafunzwe ashinjwa ubutasi mu Burusiya
Evan Gershkovich yafunzwe ashinjwa ubutasi mu Burusiya