00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyarwanda wahoze ari inzererezi agiye kwiga muri Kaminuza ya Harvard

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 23 October 2014 saa 08:36
Yasuwe :

Uyu mwaka Justus Uwayesu yiyandikishije nk’umunyeshuri mushya muri Kaminuza iri mu za mbere zikomeye ku Isi, Harvard.
Yahoze arara mu modoka bajugunye mu kimoteri aho yatungwaga n’ibisigazwa by’ibiribwa, ku manywa akirirwa asabiriza.
Ikinyamakuru the New York Times kivuga ko Uwayesu uri mu kigero cy’imyaka 22, agiye kuba umwe mu banyeshuri 1.667 baratangira muri iyo kaminuza. Aziga Imibare, Ubukungu n’Uburenganzira bwa muntu.
Yavukiye mu Burasirazuba bw’u Rwanda mu 1991, yari afite (…)

Uyu mwaka Justus Uwayesu yiyandikishije nk’umunyeshuri mushya muri Kaminuza iri mu za mbere zikomeye ku Isi, Harvard.

Yahoze arara mu modoka bajugunye mu kimoteri aho yatungwaga n’ibisigazwa by’ibiribwa, ku manywa akirirwa asabiriza.

Ikinyamakuru the New York Times kivuga ko Uwayesu uri mu kigero cy’imyaka 22, agiye kuba umwe mu banyeshuri 1.667 baratangira muri iyo kaminuza. Aziga Imibare, Ubukungu n’Uburenganzira bwa muntu.

Yavukiye mu Burasirazuba bw’u Rwanda mu 1991, yari afite imyaka itatu yonyine ubwo ababyeyi be bari abahinzi bahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi. Abakozi ba Croix Rouge bamutabaranye na mukuru we hamwe na bashiki be babiri ibitaho kugeza mu 1998, basubira ku ivuko.

Uwayesu Justus

Uwayezu avuga ko bageze iwabo inzara n’amapfa byaribasiye intara y’Iburasirazuba.

Ati ”Twaryaga nabi, mukuru wanjye yambwiraga ko agiye gushaka icyo turya ariko akaza imbokoboko.”

Mu 2000, Justus na mukuru we bagiye mu Mujyi wa Kigali gushaka imibereho. Barahageze babura ubafasha bihamira ahitwa Ruviri hamenwa imyanda.

Justus yabanye n’abandi bana babiri mu kimodoka gishaje ubundi bakirirwa basabiriza bashaka ibyababeshaho mu gihe cy’umwaka umwe n’igice.

Ku bw’amahirwe umugiraneza Effiong arahagoboka…

Umuryango Esther’s Aid washinzwe na Clare Effiong wafashe umwanzuro wo kuza gufasha imfubyi zo mu Rwanda mu 2000.

Mu 2001, Effiong yaje guhura n’abana b’inzererezi barimo na Uwayesu ababwira ko ashaka kubafasha bose baranga uretse Uwayesu.

Yaje kujyanwa mu kigo cy’imfubyi cya Esther’s Aid mbere yo kubana na Effiong hamwe na bashiki be.

Uwayesu yize amashuri mu Rwanda ari nako akorera uwo muryango wita ku mfubyi wari wamaze gushinga ishuri ryigisha abakobwa guteka, ubuzima bwe burahinduka.

Nyuma yo kwiga Icyongereza, Igifaransa, Igiswahili n’i Lingala yabonye amahirwe yo kujya muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika akishyurirwa amashuri muri Kaminuza ya Harvard.

Kaminuza ya Harvard yashinzwe mu 1636, muri uyu mwaka yaje ku mwanya wa mbere muri Kaminuza zikomeye ku Isi.

Zimwe mu nyubako za kaminuza ya Harvard

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages