00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umupadiri usambanya abana, arera impfubyi mu Rwanda

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 25 November 2014 saa 05:23
Yasuwe :

Umupadiri uri mu kiruhuko cy’izabukuru wo muri Diyosezi ya Gand mu Bubiligi ushinjwa kuba yarasambanyije abana mu myaka ya za 1980 muri Congo, ayoboye umuryango udaharanira inyungu urera impfubyi mu Rwanda, akabyitwaza akora ingendo muri Afurika kandi Diyosezi yaramubujije gusohoka.
Ibinyamakuru byo mu Bubiligi birimo 7sur 7 bivuga ko Diyosezi ya Gand yoherereje Inama Ishinzwe Amahame y’Ukwemera muri Kiliziya Gatolika na Parike yo mu Bubiligi dosiye ikubiyemo ibirego birega Padiri Omer V. (…)

Umupadiri uri mu kiruhuko cy’izabukuru wo muri Diyosezi ya Gand mu Bubiligi ushinjwa kuba yarasambanyije abana mu myaka ya za 1980 muri Congo, ayoboye umuryango udaharanira inyungu urera impfubyi mu Rwanda, akabyitwaza akora ingendo muri Afurika kandi Diyosezi yaramubujije gusohoka.

Ibinyamakuru byo mu Bubiligi birimo 7sur 7 bivuga ko Diyosezi ya Gand yoherereje Inama Ishinzwe Amahame y’Ukwemera muri Kiliziya Gatolika na Parike yo mu Bubiligi dosiye ikubiyemo ibirego birega Padiri Omer V.

Padiri Omer V. ashinjwa ko yasambanyije abana benshi ubwo yigishaga mu Iseminari Nto ya Kolwezi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nyuma yo gusubira mu Burayi nabwo yasambanyije umwana w’umukobwa ubwo yari Padiri Mukuru wa Paruwasi Mont-Saint-Amand.

Umuvugizi wa Musenyeri wa Diyosezi ya Gand avuga ko nyuma y’ibyo yahise ajya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Kuva yajya mu zabukuru yahise ashyira ingufu mu muryango yashinze yashinze mu 1996, wita ku mpfubyi mu Rwanda .

Nubwo Diyosezi ye yakomeje kubimubuza, yakomeje ibikorwa bye muri uwo muryango ndetse atangira no kuza muri Afurika mu mezi ashize.

Umuvugizi wa Diyosezi ya Gand avuga ko uretse kumurega banamwoherereje urwandiko rumubuza kugira aho ajya nawe akabasubiza ko azabyubahiriza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages