Ku wa Gatanu tariki 2 Mutarama 2026, byatangajwe ko mbere yo gufata icyemezo cyo gukura uyu mupilote mu ndege, Polisi yamupimye inshuro ebyiri, bigaragara ko yanyoye inzoga. Byabereye ku kibuga cy’indege cya Vancouver, muri Canada.
Ikigo gishinzwe iby’indege muri Canada mu ibaruwa cyandikiye sosiyete ya Air India cyavuze ko iki kibazo gikomeye cyane kandi ko inzego z’ubuyobozi zishobora gufata ingamba zikomeye.
Sosiyete ya Air India yavuze ko kubera iki kibazo byatumye urugendo rwa Vancouver–Delhi rwo ku wa 23 Ukuboza rutinda ku munota wa nyuma, ndetse hifashishijwe undi mupilote wasimbuye uwo kugira ngo rukomeze. Yavuze ko inzego za Canada zari zagaragaje impungenge ku bushobozi bw’uwo mupilote ariko ntizitange ibisobanuro birambuye.
Iti “Umupilote yahagaritswe mu kazi ko gutwara indege mu gihe iperereza rikomeje. Air India ikurikiza politiki yo kutihanganira na rimwe kwica amategeko n’amabwiriza. Bitewe n’ibizava mu iperereza, buri kosa rizemezwa rizahanwa bikomeye hakurikijwe amategeko y’iyi sosiyete.”
Mu ibaruwa yanditswe n’Umuyobozi w’ikigo gishinzwe ubwikorezi muri Canada, Ajit Oommen, yasabye Air India gutanga ibisubizo n’ingamba zafashwe zo gukumira ibibazo nk’ibi mbere y’itariki ya 26 Mutarama.
Air India iri mu igenzura rikomeye kuva ku wa 12 Kamena ubwo indege ya Boeing Dreamliner yakoraga impanuka igahitana abantu 260. Abapilote b’iyi sosiyete ikuriwe na Tata Group na Singapore Airlines, nabo bari mu igenzurwa rikomeye, ndetse muri iki cyumweru Ikigo gishinzwe iby’indege mu Buhinde (DGCA) cyohereje impapuro zo kuburira abapilote bane ba Air India, kibashinja kutubahiriza amategeko y’abakozi b’indege.
DGCA yatangaje ko izakaza amategeko yo gupima inzoga ku bakozi, harimo n’itegeko rishya rishobora gutuma umupilote ahita ahagarikwa burundu mu kazi nyuma yo gufatwa inshuro eshatu yanyoye inzoga. Amategeko ahari ubu ategeka ko buri mupilote apimwa nyuma y’urugendo ku kibuga cya mbere indege ihagararaho ikigera mu Buhinde.
Amategeko ya Canada yo ategeka ko umupilote atemerewe gutwara indege mu gihe kiri munsi y’amasaha 12 nyuma yo kunywa inzoga. Kubyica bishobora gutuma afatirwa ibihano by’ubutabera cyangwa agacibwa amande.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!