Umupilote wungirije wa FlyDubai ukomoka muri Oman yari yateguye kwigarurira indege yavaga i Dubai yerekeza i Tel Aviv, akayigusha ku nyubako yakirirwamo abagenzi ku kibuga cy’indege cya Ben Gurion muri Israel, ku wa 30 Nzeri, mu gitero cy’ubwiyahuzi.
Icyakora mugenzi we wari utwaye iyo ndege yamutesheje uwo mugambi nk’uko Umushinjacyaha Mukuru wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yabitangaje ku wa Gatanu, abinyujije mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru.
Ubushinjacyaha bwatangaje ko uwo mupilote wungirije yashakaga kwigana ibitero Al Qaeda yagabye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 11 Nzeri 2001, kandi ko yashakaga kwica abantu benshi bashoboka.
Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru WAM cyatangaje ko abagenzacyaha basanze ukekwaho icyo cyaha yari yarifashishije ingendo ebyiri yari yarakoreye i Tel Aviv mbere yaho, kugira ngo “amenyere inzira indege inyuramo n’ikibuga cy’indege”.
Ibyabaye byatumye iyo ndege imanuka ku ntera ya metero 4877 mu masegonda 30.
Umushinjacyaha Mukuru yavuze ko ukekwaho icyaha yari yarakoreye ibigo bitandukanye by’ubwikorezi bwo mu kirere mu bihugu binyuranye, birimo Oman Air na Royal Air Maroc, mbere yo gutangira gukorera FlyDubai muri Mutarama 2026.






Ibitekerezo 0