Iki cyumweru uyu mupolisi yagihariye ibikorwa byo gukusanya inkunga, agikuye ku minsi ye y’ikiruhuko yemererwa buri mwaka nk'undi mukozi wese.
Uyu mupolisi witwa Tom Harrison wahawe akabyiniriro ka ‘Mr Gorilla’, aba yambaye ishusho y’ingagi ifite ibara ritukura, umupira w’umweru n’uturindantoki, ku munsi akagenda nibura kilometero imwe mu mihanda y’uwo mujyi.
Yabwiye ikinyamakuru Metro ko mu minsi ibiri ya mbere bitari byoroshye, ndetse ko abantu yaganirije bamwe bamubwiye ko abatangaje abandi akabatera ubwoba.
Icyateye uyu mupolisi gukora iki gikorwa ngo ni ugukusanya inkunga yo gufasha umuryango urengera ingagi witwa Gorilla Organization, ukorera muri Uganda, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iyo shusho y’ingagi itukura yayirengejeho agapira k’umweru kanditsemo urubuga umuntu ushaka gutera inkunga icyo gikotwa yakwifashisha.
Yasobanuye ko impamvu ingagi yambara ifite ibara ry’umutuku, ari intabaza ikangurira abantu kwirinda Ebola ikomeje guhitana benshi muri RDC.
Ati “Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hadutse icyorezo cya Ebola mu by’ukuri kitarabasha gukumirwa. Ingagi ziramutse zihuye na Ebola byaba ari ikibazo gikomeye. Abacunga pariki bakomeza kugerageza kubuza abantu kwegera ishyamba mu rwego rwo kuzirinda.”
Avuga ko urwo rugendo rwose yarukoraga afite telefone n’amafaranga mu mufuka ariko nta gikapu yitwaje, akagerageza kwisanisha n’ingagi akurira n'ibiti.
Muri urwo rugendo yahuye n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w’umujyi wa Londres, Sadiq Khan n’umwe mu badepite witwa, Cheryl Gillan, baranifotozanya.
Uru rugendo ngo azarukomeza kugera ku wa Gatanu ubwo azifatanya n’abahungu be babiri barimo ufite imyaka umunani n’uw’itandatu nabo bambaye imyenda ikoze mu ishusho y’ingagi.
Umuyobozi wa Gorilla Organisation, Jillian Miller, yavuze ko hari amakuru meza ku ngagi zimaze gukurwa mu nyamaswa zirimo gukendera zigashyirwa mu cyiciro cy’inyamaswa zugarijwe. Uyu munsi ngo hasigaye izigera ku 1004.
Ati “Yangejejeho icyo gitekerezo gisekeje ndamubwira nti ‘Ibyo ntiwabikora Tom’. Kugera impande ya Westminster wambaye nk’ingagi! Uzafungwa.”
Yashimye bikomeye umuhate w'uyu mupolisi, ugamije gushakira inkunga ibikorwa byo kwita ku ngagi.








Ibitekerezo 0