00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umurambo wa Gen Qassem Soleimani wagejejwe muri Iran

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 5 January 2020 saa 11:33
Yasuwe :

Umurambo w’Umukomando wo muri Iran Gen. Qassem Soleimani, uherutse kwicwa na Leta Zunzwe Ubumwe za Amerika ikoresheje indege itagira umupilote ku kibuga cy’indege muri Iraq, wagaruwe muri Iran kuri iki Cyumweru, nkuko byatangajwe na Televiziyo y’Igihugu ya Iran.
Umurambo wa Soleimani wagejejwe mu mujyi wa Ahvaz mu Majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Iran. Televiziyo y’igihugu ya Iran yagaragaje amashusho y’isanduku iriho ibendera rya Iran yururutswa mu ndege.
Ibihumbi by’abantu baje (…)

Ibihumbi by’abantu baje kumwunamira, bari bambaye amakanzu y’imikara niko bagaragaraga mu mujyi wa Ahvaz mu mashusho yacaga kuri Televiziyo y’igihugu.

Gen Qasem Soleimani yarasiwe ku kibuga cy’indege cya Iraq i Bagdad, ku wa Gatanu hakoreshejwe Drone ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu gihe abanya-Iran benshi bamaze iminsi berekana uburakari harimo n’umuyobozi w’ikirenga w’icyo gihugu, Ayatollah Ali Khamenei, hari impungenge ko Irana ishobora kujya mu ntambara na Amerika.

Perezida Donald Trump ku wa Gatandatu yavuze ko azarasa bikomeye ahantu 52 muri Iran, igihe Iran izaba igerageje gutera ibikorwa bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ayatollah Ali Khamenei, yasezeranyije kwihorera ategeka n’icyunamo cy’iminsi itatu guhera ku wa Gatanu.

Umurambo wa Gen. Qasem Soleimani wagaruwe hamwe n’uwa Abu Mahdi al-Muhandis barasiwe ku kibuga cy’indege cya Iraq i Bagdad.

Ubwo umurambo wa Soleimani wagezwaga muri Iran

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages