Aya magambo yatumye Netanyahu amusubiza amushinja gushyigikira Hamas no guteza umwuka w’amakimbirane agamije kwibasira Abayahudi bo muri New York.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Netanyahu yagize ati “Ukwiriye gukorwa n’isoni, Bwana Mamdani. Ikimwaro kuri wowe kubera gushyigikira Hamas.”
Yakomeje avuga ko azajya mu Nteko Rusange ya Loni kuvuga icyo yise ukuri ku bikorwa bya gisirikare bya Israel n’abasirikare bayo.
Ati “Ndaje muri Loni. Nzavuga ukuri ku basirikare bacu b’intwari. Nzavuga ukuri kuri wowe.”
Aya magambo ya Netanyahu yaje nyuma y’uko Mamdani yari yavuze ko uyu muyobozi wa Israel ari umunyabyaha w’intambara ndetse ko ari umwe mu bantu bafite uruhare mu byabaye muri Gaza.
Mu kiganiro yagiranye na CNN, Mamdani yavuze ko “Ku bijyanye na Benjamin Netanyahu, mbona ari umunyabyaha w’intambara ndetse n’umuntu wagize uruhare mu bwicanyi bukomeye bwakorewe Abanyapalestine.”
Mamdani kandi yavuze ko abantu bose bagomba kubazwa ibyo bakoze mu gihe Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwaba rwarafashe icyemezo ku muntu runaka.
Ati “Niba Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rusanga umuntu akwiriye gutabwa muri yombi kubera kurenga kuri ayo mategeko, turi ba nde ngo tuvuge ko hari umuntu uri hejuru yayo? Ntekereza ko buri wese agomba kubazwa ibyo yakoze.”
Icyakora, Mamdani yemeye ko Umujyi wa New York udafite ububasha bwo gushyira mu bikorwa icyemezo cya ICC cyo guta muri yombi Netanyahu.
Mamdani, wabaye Umuyobozi wa mbere w’Umujyi wa New York ufite inkomoko y’Abayisilamu nyuma yo gutsinda amatora yo mu 2025, yahakanye ibirego byo kwanga Abayahudi, ndetse avuga ko hari Abayahudi bo muri New York bari mu bamushyigikiye.
Uyu muyobozi yari yaravuze mbere ko Netanyahu “atishimiwe” muri New York, anasaba Leta ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gushyira mu bikorwa icyemezo cya ICC kimushinja ibyaha by’intambara.
Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntibiri mu bihugu bigize ICC, ndetse Amerika yashyizeho ibihano ku bayobozi b’uru rukiko kubera gukurikirana Netanyahu.






Ibitekerezo 0