The Independent yatangaje ko uwo mugore yakoraga mu kigo cy’ubushakashatsi ku ndwara y’icyorezo ya peste, giherereye mu Mujyi wa Shelekhov, hafi ya Irkutsk.

Mbere yo gupfa, bivugwa ko yabwiye abaganga ko ubwo yari mu kazi, yamennye ku bw’impanuka agacupa kari karimo imiti na virusi byifashishwa mu bushakashatsi. Aka gacupa kari karimo kandi udukoko dutera indwara tukiri tuzima.

Yaje kujyanwa mu bitaro afite umusonga ukomeye utaramenyekanye icyawuteye. Yashyizwe ku mashini imufasha guhumeka, ariko apfa nyuma y’igihe gito, ku wa Kane tariki ya 1 Ukwakira 2026.

Urwego rwo mu Burusiya rushinzwe kurengera abaguzi no kugenzura isuku n’ubuzima rusange, Rospotrebnadzor, rwatangaje ko hahise hashyirwaho ingamba z’ubutabazi nyuma yo kugaragara k’umuntu ufite “umusonga utaramenyekanye inkomoko”.

Icyakora, rwakomeje gushimangira ko muri rusange, mu gace ka Irkutsk nta kibazo gikomeye cy’ikwirakwira ry’indwara kirahagaragara.

Ikinyamakuru cyigenga cyo muri ako gace, Liudi Baikala, cyatangaje ko abantu nibura 197 bakekwaho kuba baregereye uwo mukozi cyangwa barahuye n’abamwegereye, bashyizwe mu kato. Abarenga 100 muri bo bakurikiranirwa mu bitaro.

Ubuyobozi bwashyizeho kandi ingamba zikaze z’akato ahantu hatandukanye, harimo Ibitaro by’Akarere ka Shelekhov, ikigo cyita ku babyeyi hafi aho ndetse n’uruganda rutunganya aluminum.

Guverineri wa Irkutsk, Igor Kobzev, yasabye abaturage gutuza. Mu butumwa yanyujije kuri Telegram, yavuze ko komisiyo ishinzwe kurwanya ibyorezo yateranye kugira ngo isuzume ikibazo.

Nubwo muri ubwo butumwa atigeze avuga ku rupfu rw’uwo mukozi, Kobzev yatangaje ko abantu bose bamaze kumenyekana ko bamwegereye nta bimenyetso by’uburwayi bagaragaza, kandi ko ibizamini bakorewe bitagaragaje ubwandu.

Inzego zishinzwe kubahiriza amategeko mu Burusiya na zo zatangiye iperereza ku kuba hararenzwe ku mabwiriza agenga ubuzima n’umutekano mu kazi, bikaba byaragize uruhare mu rupfu rw’uwo mugore.

Kuba ikigo uwo mugore yakoreragamo gikora ubushakashatsi ku dukoko dutera indwara zikomeye, byatumye hari abakeka ko ashobora kuba yaranduye peste yibasira ibihaha. Icyakora, ibyo ntibiremezwa.

Peste yibasira ibihaha ishobora kwandura hagati y’abantu binyuze mu dutonyanga dusohoka mu myanya y’ubuhumekero y’uyirwaye.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, rigaragaza ko iyi ndwara ishobora guhitana benshi iyo itavuwe. Icyakora, kuyitahura hakiri kare, kuyivura hakoreshejwe imiti yica bagiteri no gukurikiza ingamba zo gukumira ubwandu bifasha kuyihashya.