Nk’uko ikinyamakuru The New York Times cyabitangaje, abagize umuryango wa Biden bagaragaje ko bababajwe n’abateguriye uyu Mukuru w’Igihugu ikiganiro mpaka, kuko ngo ni bo bagize uruhare rukomeye mu kwitwara nabi kwe, gusa ngo nubwo bimeze bityo, ni we ukwiye gukomeza kuyobora Amerika kuko abifitiye ubushobozi.
Bamwe mu bayoboke b’ishyaka ry’aba-Republicains ritavuga rumwe n’ubutegetsi, aba-Democrates ndetse n’abanyamakuru, bagaragaza ko Biden akwiye gusimbuzwa undi mukandida bitewe n’imimenyetso by’intege nke yagaragaje birimo ijwi riri hasi, kwibagirwa no kutarangiza amagambo.
Ikusanyabitekerezo ryakozwe rigaragaza ko bibiri bya gatatu by’Abanyamerika bemerewe gutora barimo 46% by’aba-Democrates bifuza ko Biden yava muri iri hatana, agasimbuzwa undi mukandida ufite imbaraga, wahatana na Trump.
Nyuma y’iki kiganiro mpaka, ubwanditsi bw’iki kinyamakuru tariki ya 29 Kamena 2024 na bwo bwasabye Biden gukuramo kandidatire ye ku bw’inyungu z’igihugu amaze imyaka igera kuri 50 akorera.
Itsinda rishinzwe ibikorwa byo kwamamaza Biden ryagaragaje ko ubu busabe nta shingiro bufite, risobanura ko nta muntu ukomeye mu ishyaka rye wigeze asaba uyu mukandida kuva mu ihatana.
Barack Obama wayoboye Amerika kuva mu 2009 kugeza mu 2017 na we yemeje ko Biden yagaragaje intege nke muri iki kiganiro mpaka, ariko ahamya ko nta wundi ukwiye gukomeza kuyobora iki gihugu. Yatangaje ko Trump we ari umubeshyi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!