Mu kiganiro n’itangazamakuru, cyo ku wa 26 Ukwakira 2025, Senateri Scott, akaba n’umwe mu bagize komisiyo ishinzwe ingabo n’imibanire y’ibihugu muri Sena, yavuze ko ubutegetsi bwa Maduro buri hafi kugera ku musozo.
Ati “Iminsi ye irarangiye, byaba ari impamvu z’imbere cyangwa izo hanze, nta kabuza hari ikigiye kuba.”
Yakomeje asaba Maduro guhungira mu Burusiya cyangwa mu Bushinwa.
Abajijwe niba Amerika iri hafi gutera Venezuela, Scott yasubije ko yatungurwa ibyo bibaye.
Scott, umu-Republicans wo muri Leta ya Florida, yagiye anenga cyane ubutegetsi bwa Maduro, aho yamwise umuyobozi w’ibinyoma, wicisha abantu.
Ndetse Scott yagize uruhare mu gutegura itegeko ryo mu 2024, rya STOP MADURO Act, ryemerera ibihembo bya miliyoni 100 z’Amadolari ku muntu watanga amakuru yafasha mu gukurikirana no gufata Maduro.
Mu byumweru bishize, ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabye ibitero ku nkombe za Venezuela, bigamije kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ibiyobyabwenge.
Amerika kandi yongereye ibikorwa bya gisirikare muri Amerika y’Epfo, yohereza amato y’intambara, indege z’ubugenzuzi n’amatsinda y’abasirikare, nk’igice cya gahunda yo kurwanya ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge.







Ibitekerezo 0