Ibi yabitangaje mu itangazo yashyize hanze ku wa 18 Mata 2026 ryamagana ibi bitero kubera ko byibasiye abasirikare b’igihugu cye bagiye mu butumwa bw’amahoro muri Libani.
Muri iri tangazo yavuze ko yagiranye ikiganiro kuri telefone na Perezida wa Liban, Joseph Aoun, hamwe na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu Nawaf Salam.
Minisitiri w’Ingabo w’u Bufaransa, Catherine Vautrin yavuze ko abo basirikare bishwe ubwo bari bagiye gufungura umuhanda wari warafunzwe kubera imirwano yaberaga muri ako gace. Batezwe igico.
Yavuze ko uyu musirikare yiciwe mu gitero cyabereye mu Majyepfo yo muri Libani mu cyaro cyitwa Ghandouriyeh.
UNIFIL wagaragaje ko bikekwa ko iki gitero cyagabwe n’umutwe wa Hezbollah ndetse ko batangije iperereza ryimbitse kureba icyatumye ibyo bitero bibaho.
Macron yagaragaje ko ibimenyetso byerekana ko ibyo bitero byagabwe n’umutwe wa Hezbollah ndetse asaba ko warwanywa.
Umunyabanga Mukuru wa Loni, António Guterres yamaganye ibyo bitero byabereye muri Libani ndetse asaba ababigizemo uruhare kubahiriza amasezerano y’amahoro no guhagarika imirwano muri iki gihugu.
Ku rundi ruhande Hezbollah yigaramye ibyo bitero ivuga ko nta ruhare yigeze ibigiramo ndetse igaragaza ko yatunguwe no kubona bayibeshyera ko ari yo yabigizemo uruhare.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!