00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusirikare w’u Burusiya Ukraine yigambye ko yishe yagaragaye mu nama

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 27 September 2023 saa 10:07
Yasuwe :

Umwe mu bagaba b’ingabo z’u Burusiya ziri muri Ukraine, Viktor Sokolov yagaragaye mu nama ari muzima nyuma y’igihe Ukraine itangaje ko yamwishe.

Mu cyumweru gishize Ukraine yatangaje ko yishe Viktor Sokolov wari uyoboye ingabo z’u Burusiya mu gace kari hafi y’inyanja y’umukara.

Kuri uyu wa Kabiri, Minisiteri y’Ingabo z’u Burusiya yatunguranye igaragaza bamwe mu bitabiriye inama harimo na Viktor Sokolov.

Ukraine yari yatangaje ko Sokolov yishwe hamwe n’abandi basirikare 34 mu gitero bagabweho n’ingabo z’’icyo gihugu, mu gace ka Sevastopol kari mu Ntara ya Crimea.

Mu mashusho Ingabo z’u Burusiya zashyize hanze, Solokolov yagaragaye kuri ‘écrans’ nini zerekanaga abasirikare bakurikiye inama bifashishije ikoranabuhanga.

Sokolov yagaragaye mu nama nyuma y'iminsi Ukraine ivuze ko yamwishe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages