00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusirikare wa Amerika yahungiye muri Koreya ya Ruguru

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 16 August 2023 saa 10:49
Yasuwe :

Koreya ya Ruguru yemeje ko ifunze umusirikare wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Travis King nyuma yo kwinjira ku butaka bwayo ahunze.

Uyu musirikare ngo yinjiye ku butaka bwa Koreya ya Ruguru anyuze ku mupaka uyigabanya na Koreya y’Epfo tariki 18 Nyakanga uyu mwaka. Uwo musirikare ngo yari yagiye gutembera bisanzwe.

Ni we musirikare wa mbere wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ufungiwe muri Koreya ya Ruguru mu gihe cy’imyaka itanu ishize, nk’uko France 24 yabitangaje.

Ibiro Ntaramakuru bya Koreya ya Ruguru, KCNA byatangaje ko uwo musirikare yinjiye muri iki gihugu ahunze, nyuma yo gutekereza ku ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu n’ivangura riba mu gisirikare cya Amerika.

Amakuru avuga ko yinjiye muri Koreya ashaka ubuhungiro bitakunda bakamujyana mu kindi gihugu gishobora kumwakira.

Haribazwa niba ibyatangajwe n’icyo kinyamakuru gisanzwe gikorera mu kwaha kwa Leta ya Koreya ya Ruguru ari ibyo kwizerwa cyangwa se niba koko King yaragiye asaba ubuhungiro.

Impamvu ni uko hari abandi bantu bagiye bafatwa na Koreya ya Ruguru ibinyamakuru bigatangaza ibyo bemeye, bazarekurwa bakabihakana.

Uyu musirikare w’imyaka 23 yari amaze igihe afungiye muri Koreya y’Epfo. Ubwo yarekurwaga, byari byitezwe ko asubira iwabo muri Texas. King ni umwe mu basirikare 28 000 ba Amerika bari baroherejwe muri Koreya y’Epfo gufasha icyo gihugu kwitegura Koreya ya Ruguru mu gihe yaba igabye ibitero.

Igihano yahawe cyari icy’icyaha cyo gutoroka akajya hanze y’inkambi ya gisirikare nta ruhushya, aho yagombaga guhitamo gufungwa cyangwa se agacibwa amande angana na $4,000.

Koreya ya Ruguru imaze igihe irebana nabi na Amerika kubera ibihano icyo gihugu cyafatiwe, biturutse ku mugambi wacyo wo gukora intwaro kirimbuzi.

Kubera umubano mwiza hagati ya Amerika na Koreya y’Epfo, Koreya ya Ruguru ihora mu myitozo ya gisirikare no kugerageza intwaro zikomeye mu kuburira Amerika ku bufasha ikomeje guha Koreya y’Epfo.

Nko mu mwaka umwe ushize, icyo gihugu kimaze kugerageza intwaro inshuro zisaga ijana.

Koreya ya Ruguru yatangaje ko King azakomeza gukorwaho iperereza kuko uburyo yinjiyemo butemewe.

King yinjiye ku butaka bwa Koreya ya Ruguru tariki 18 Nyakanga uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages