Mu mwaka wa 1967 nibwo Gary Prado Salmón n’itsinda ry’ingabo yari ayoboye bafashe Che Guevara. Ni igitero bagabye ku nyeshyamba za Che Guevara zari zarazengereje Bolivia.
Icyo gihe Che Guevara ukomoka muri Cuba yafashaga izo nyeshyamba kurwanya ingabo za Bolivia n’ubutegetsi bwagenderaga mu kwaha kw’Abanyamerika.
Che Guevara kimwe na Fidel Castro bafatanyije kubohora Cuba, bagenderaga ku mahame akaze y’aba-communistes, ibintu byafatwaga nk’ikizira mu maso ya Amerika ari nayo mpamvu umugambi wo kumufata wagizwemo uruhare n’urwego rw’ubutasi bwa Amerika, CIA.
Amerika yari ihangayikishijwe n’igikundiro Che Guevara yari amaze kugira muri Amerika y’Amajyepfo n’uburyo benshi mu baturage bari bakomeje kuyoboka imyumvire ye.
Nyuma y’umunsi umwe Che Guevara afashwe, Mario Terán umwe mu basirikare ba Bolivia wakomokaga muri Argentine yaramwishe.
Mu 2007 Gen Prado yanditse igitabo gikubiyemo inkuru y’uburyo bafashe Che Guevara.
Ubwo yari amaze gufata Che Guevara, Prado yagizwe intwari muri Bolivia.
Umuhungu wa Prado yatangaje ko bababajwe no kubura umubyeyi wabo bafataga nk’umuntu udasanzwe.
Gen Prado guhera mu 1981 yagenderaga mu kagare k’abafite ubumuga kubera isasu yarashwe mu rutirigongo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!