Uyu mutima wahawe izina rya HeartCons, wakozwe n’abashakashatsi b’ikigo cy’Abashinwa cyitwa China Academy of Launch Vehicle Technology, ukagira uburemere bwa garama 180.

Umuyobozi w’uyu mushinga, Xu Jian, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’u Bushinwa, Xhinua, ko nyuma yo gushyirwa mu muntu ugakora akazi nk’ak’umutima umuntu avukana, ko gukwirakwiza amaraso mu mubiri w’umuntu wose.

Uyu mutima mukorano watangiye gukorwaho n’abashakashatsi mu 2009. Wageragerejwe mu nyamaswa inshuro nyinshi aho nko mu 2013 watewe mu ntama ibasha kumara iminsi 120.

Nyuma y’imyaka itatu wongeye guterwa mu zindi eshatu zibasha kubaho, bitanga icyizere ko ushobora gukora. Mu 2017 bongeye kuwutera intama esheshatu imwe muri izo ibasha kubaho iminsi 180.

Uyu mutima wanatewe mu bantu babiri barimo umugabo w’imyaka 39 n’umugore ufite 62 muri Werurwe uyu mwaka ndetse uyu munsi bafite ubuzima buzira umuze.

Ntabwo ari inshuro ya mbere Abashinwa bagerageje gukora umutima kuko mu 2017, umuganga wo mu bitaro bya Fuwai mu mujyi wa Beijing, bizwiho kuvura indwara z’umutima yabashije kurokora ubuzima bw’abarwayi batatu yifashishije umutima yakoze.

Mu Bushinwa habarurwa abantu basaga miliyoni 10 bafite ibibazo by’umutima. Abantu bakuru n’abakoresha ibiyobyabwenge nibo bashyirwa ku isonga ry’abafite ibyago byo kurwara indwara z’umutima.

Inzobere mu kuvura imitima ku bitaro bya Kaminuza ya Peking Health Science Center ivuga ko igisubuzo kirambye mu kuvura urwaye umutima ari ukumuteramo undi ariko ikibazo kikaba ko abayitanga ari mbarwa.

Abarwayi benshi mu Bushinwa usanga bajya mu mahanga gushaka umutima w’umukorana ushobora gutwara akayabo k’asaga ibihumbi 100$.

Abashakashatsi bagaragaza ko uwo mutima wakozwe n’abashinwa ushobora kuzaba uhendutse cyane. Biteganyijwe ko uzakorwaho ubushakashatsi mu gihe cy’imyaka ibiri, bakemeza niba washyirwa ku isoko ugatangira gufasha abarwayi.

Umutima wakozwe n'Abashinwa ukomeje gukorwaho ubushakashatsi
Umutima wakozwe n'Abashinwa ukomeje gukorwaho ubushakashatsi