00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutingito ukomeye wahitanye abantu 69 muri Philippines

Yanditswe na Ishimwe Rugamba Ornella
Kuya 1 October 2025 saa 11:53
Yasuwe :

Umutingito ukomeye uri ku kigero cya 6,9 wahitanye abagera kuri 69 mu Ntara ya Cebu muri Philippines ku mugoroba wo ku wa 30 Nzeri 2025, abandi benshi barakomereka.

Ibiro bishinzwe ubutabazi byatangaje ko abapfuye harimo 30 bo mu mujyi wa Bogo, 22 muri San Remigio, 10 muri Medellin, batanu muri Tubogon ndetse n’umwe muri Sogod na Tabuelan.

Uyu mutingito byatangajwe ko wasenye ibikorwaremezo birimo inzu, imihanda, n’iteme bikaba byangiritse ku buryo bikomeye. Byatangajwe ko ibitaro byahise byuzura abarwayi, ndetse bamwe bajya kuvurirwa hanze mu mahema.

Umukuru w’Igihugu, Ferdinand Marcos Jr., yasabye abaturage kwitonda no gukorana n’inzego z’ubutabazi, anizeza ko abaganga biteguye ngo bafashe abahuye n’ibibazo.

Yagize ati “Nifatanyije n’imiryango yabuze ababo bakundaga, kandi amasengesho yanjye ari ku bahuye n’ingaruka zose zatewe n’uyu mutingito.”

Uyu mutingito ukurikiye inkubi z’umuyaga ebyiri zikomeye zibasiye Philippines mu cyumweru gishize, ndetse n’imvura yagiye itera imyuzure mu bihe bishize.

Abagera kuri 69 bapfiriye mu mutingito muri philippines

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages