Nk’uko urutonde rwa Forbes rukurikirana umutungo w’abaherwe rubigaragaza, ku wa Gatanu Saa Munani n’iminota 15 z’amanywa ku isaha yo mu Burasirazuba bwa Amerika, umutungo wa Musk wabarirwaga muri miliyari 979,7$. Wari wiyongereyeho 6,64% ugereranyije n’umunsi wari wabanje.

Imigabane ya SpaceX yari yazamutseho arenga 7%, umugabane umwe ugura amadolari 158,84. Iri zamuka ryabaye nyuma y’uko icyo kigo cyohereje mu kirere ibyogajuru bitandukanye mu masaha 24, bikagenda neza.

Ku rundi ruhande, imigabane ya Tesla yazamutseho hafi 5%, umugabane umwe ugera ku madolari 371,32.

Ibi byakurikiye itangazwa ry’uko Tesla yacuruje imodoka 486.532 mu gihembwe cya gatatu cya 2026, zirenga izo abasesenguzi bari biteze. Uyu musaruro wongereye abashoramari icyizere cy’uko icyo kigo gishobora kwirinda ko umubare w’imodoka gishyikiriza abakiliya ugabanuka ku nshuro ya gatatu yikurikiranya mu myaka itatu.

Musk yakomeje kuza ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Forbes rw’abantu bakize kurusha abandi ku Isi. Yakurikiwe na Jeff Bezos, wari ufite umutungo ubarirwa muri miliyari 370,7$.

Si ubwa mbere umutungo wa Musk wegereye cyangwa urenze miliyari 1.000$. Forbes igaragaza ko ku wa 12 Kamena 2026 yabaye umuntu wa mbere ku Isi ugejeje umutungo kuri urwo rwego, ndetse waje kugera kuri miliyari 1.450$.

Izamuka ry’umutungo we muri Kamena ryatewe ahanini n’uko SpaceX yatangiye gucuruza imigabane yayo ku isoko ry’imari n’imigabane. Umugabane umwe wari ku madolari 150, bituma agaciro k’ikigo kagera hafi kuri miliyari 2.000$.

Icyakora, nyuma muri uko kwezi, umutungo we wongeye kujya munsi ya miliyari 1.000, ubwo imigabane ya SpaceX yagabanukagaho 31%.

Byiyongereye ku masezerano yari yagiranye na Tesla muri Mata, yashyize imbogamizi ku burenganzira bwo gukoresha imigabane ye ifite agaciro ka miliyari 116$. Ibyo byatumye Forbes iyikura mu byo ishingiraho ibara umutungo we.

Ku wa 29 Kamena, Musk yongeye kurenza miliyari 1.000$, ariko ku wa 1 Nyakanga asubira munsi yayo.

Muri Nyakanga, umutungo we waje no kujya munsi ya miliyari 700$, nyuma y’uko imigabane ya SpaceX itakaje 50% by’agaciro yari ifite ku wa 16 Kamena.

Umutungo wa Elon Musk wiyongereyeho miliyari 61$ mu munsi umwe
Umutungo wa Elon Musk wiyongereyeho miliyari 61$ mu munsi umwe