Ibi byabaye ku wa 27 Mutarama 2026, ubwo Depite Omar yagezaga ijambo ku bitabiriye inama yavugaga kuri politiki y’abimukira binjira muri Amerika bitemewe n’amategeko.
Omar utarakomeretse yashyize ubutumwa kuri X bugira buti “Meze neza. Nararokotse, ibikorwa nk’ibi bito ntibizambuza gukora inshingano zanjye. Sinjya nemerera abanzi banjye gutsinda.”
Abashinzwe umutekano ntibaramenya icyo icyo kinyabutabire yasutsweho icyo ari cyo.
Anthony James Kazmierczak w’imyaka 55 wakoze ibyo yahise atabwa muri yombi, aho akurikiranyweho ubugizi bwa nabi bworoheje.
Depite Omar, usanzwe ari Umu-Démocrate, mu 2019 yabaye Umunya-Somalia wa mbere mu mateka winjiye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika, akaba ni umwe mu banenga bikomeye ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump.
Yakunze kunega ibikorwa bya Trump byo gushakisha abimukira ngo birukanwe, ibikorwa bimaze kurasirwamo abantu babiri, bigateza imyigaragambyo.
Muri iyo nama yari yateguye, Depite Omar yasabye ko havanwaho Urwego rw’Umutekano rushinzwe Abimukira (ICE) rugamije guhashya abimukira.
Ni kenshi Trump yagiranye amakimbirane n’Aba-Démocrate bo muri Minnesota, ndetse yibanze kuri Depite Omar by’umwihariko, aho yanavuze ko abimukira bagomba kugaragaza urukundo bakunda igihugu, bagahorana ishema ryacyo, ntibitware nka Omar.
Nyuma y’uko yatatswe abayobozi basabye Depite Omar guhagarika inama, ariko arabyanga akomeza ikiganiro.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, Trump yanditse ku rubuga rwe Truth Social, agira ati “Omar akwiye gufungwa, cyangwa guhabwa igihano gikomeye kurushaho, akoherezwa muri Somalia, igihugu kibi cyane ku isi. Ahari ashobora gufasha mu kongera kubaka Somalia ikomeye.”
Mu minsi ishize abadepite bagize Komisiyo ishinzwe kugenzura imikorere ya Guverinoma muri Amerika batangiye iperereza ku mutungo wa Depite Omar, nyuma y’uko agaciro k’ubucuruzi bwe n’umugabo gatumbagiye cyane kandi mu gihe gito.
Perezida w’iyo komisiyo, James Comer, yatangaje ko ubutunzi bwa Ilhan Omar n’umugabo we Tim Mynett bwazamutse bikabije bakagera ku mutungo ubarirwa muri miliyoni 30$ mu mwaka umwe gusa wa 2024.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!