Ibiro ntaramakuru by’umutwe wa IS byatangaje ko uyu mutwe ariwo wagabye ibi bitero rwagati mu Mujyi wa Jakarta bigamije kwibasira abaserukira ibihugu byabo muri iki gihugu ndetse n’abashinzwe kubarinda.
Mbere y’iri tangazo, Umuvugizi wa Polisi ya Indonesia Anton Charliyan yari yavuze ko bakeka ko ibi bitero byagabwe n’abantu bakorana bya hafi n’umutwe wa Islamic State aho bageragezaga gukora nk’ibiherutse kubera i Paris mu bitero uyu mutwe wahagabye.
Ibi bitero byatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ubwo haturitswaga ibisasu hafi y’ihahiro ryo muri uyu mujyi, ku mahoteli akomeye, kuri za Ambasade ndetse n’izindi nzu zikoreramo inzego zikomeye muri iki gihugu.
Habaye imirwano ikaze
Kuva mu gitondo kugeza ku gicamunsi kuri uyu wa Kane, abagabye ibi bitero bamaze umwanya barasana n’abashinzwe umutekano ba Indonesia ariko abayobozi batangaje ko ibitero byarangiye, intagondwa eshanu zishwe, abandi bantu babiri barimo Umunya Canada n’Umunya Indonesia nabo barapfa.
Polisi ya Indonesia yavuze ko hari n’igisasu kimwe kinini n’ibindi bitanu bito byavumbuwe bitaraturika.
Kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu uyu mutwe wahisemo kugaba ibi bitero kuri Indonesia, ariko hari hashize igihe gito uyu mutwe utangaje ko uzahagaba ibitero.



















TANGA IGITEKEREZO