Kuri uyu wa Gatatu Vatican yatangaje ko, Georg Ratzinger apfuye afite imyaka 96 nyuma y’ibyumweru birenga bibiri mukuru we Papa Benedigito XVI agiriye mu Budage uruzinduko rudasanzwe rw’iminsi itanu agiye kumusura.
Nibwo bwa mbere Benedigito w’imyaka 93 y’amavuko yari avuye mu Butaliyani kuva mu 2013 abaye Papa wa mbere weguye mu myaka 600 ishize. Ubu atuye mu kigo cy’abihayimana muri Vatican.
Papa Benedigito n’umuvandimwe we Georg Ratzinger bivugwa ko bishimiye icyo Vatican yise ‘Ubumwe buhamye’ kuko banaherewe ubupadiri umunsi umwe muri Kamena 1951.
Ikinyamakuru Vatican cyatangaje ko Benedigito yavuze ko uretse kumubera umuvandimwe we, Georg Ratzinger yanamubereye umuyobozi wizewe.
Ati “Yahoraga anyereka inzira yo kunyuramo, ndetse no mu bihe bigoye.”
Georg na Benedigito binjiriye rimwe mu iseminari muri Mutarama 1946, nyuma yo kuva mu gisirikare cy’Abadage b’Abanazi mu Ntambara ya Kabiri y’Isi yose.


















TANGA IGITEKEREZO