Yakunze gutara inkuru mu bice byarimo intambara nka Albania, Kosovo, Estonia, Liberia, Somalia, Iraq na Syria.
Uyu munyamakuru wakundaga kwandika ku hantu hatandukanye habereye intambara, by’umwihariko muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati, yibandaga cyane ku buzima bw’abaturage babayeho mu bibazo.
Mu bitabo n’amafilimi mbarankuru yakoze, harimo n’icyavuze ku muryango w’umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu kiganiro na CANAL+, nyina wa Goto Kenji yerekana ibitabo by’umuhungu we, yagaragaje ko yanditse no ku Rwanda , asaba amahanga guharanira amahoro ku isi, no gusengera u Rwanda.
Uyu munyamakuru yiciwe muri Syria agiye kugerageza kuganira na ISIS ngo arebe ko yarekura inshuti ye Yukawa wari warashimuswe.
ISIS yasohoye amashusho kuwa 31 Mutarama 2015 igararagaza ko Goto yishwe aciwe umutwe.
Nyina, Junko Ishido, agaragaza ko yagize agahinda gakomeye kandi atemeranya n’Abayapani bamwe bavuga ko umuhungu we ari we wiyahuye.
Goto yavutse mu mwaka wa 1967 mu Mujyi wa Sendai, muri Perefegitura ya Miyagi.
Yarangije muri Kaminuza ya Tokyo mu 1991. Yabaye umunyamakuru kuva mu 1996.
Uretse kuba Umunyamakuru, Goto yanakoreye Amashami y’Umuryango w’Abibumbye, arimo UNICEF n’uwita ku mpunzi, UNHCR.



















TANGA IGITEKEREZO