00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa Ukraine yeguye kubera ruswa

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 28 November 2025 saa 07:30
Yasuwe :

Andriy Yermak wari usanzwe ari Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa Ukraine yeguye ku mwanya we kubera ibyaha bya ruswa akurikiranyweho.

Ibi byatangajwe na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, nyuma yaho Urwego rushinzwe kurwanya ruswa, NABU, rukoze igenzura ku mikoresheje y’amafaranga mu bakozi b’ibiro bye.

Andry Yermak yari amaze iminsi ari gukorwaho iperereza n’uru rwego rwa NABU kubera ibyaha bya ruswa.

Ntabwo ari uyu mugabo gusa ukurikiranywe muri iki kirego kubera ko hari abandi umunani nabo batangiye gukurikiranwa kubera ibi birego bya ruswa harimo n’abahoze ari inshuti za hafi za Perezida Zelensky.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Zelensky ryagaragaza ko hari abandi bakozi bo mu biro bya Perezida batanze amabaruwa yo kwegura ku mirimo yabo.

Ati “Hari abandi bantu bakora mu biro bya Perezida bamaze gutanga ibaruwa zo kwegura ku kazi. Kandi ndashimira Andriy ku ruhare yagiye agira mu masezerano atandukanye igihugu cyagiye kijyamo.”

Yakomeje avuga ko impamvu nyamukuru yahisemo kuyishyira hanze ari ukugira ngo yamagane ibihuha byari bimaze iminsi.

Andriy Yermak yeguye ku mwanya we w'Umuyobozi w'ibiro bya Perezida wa Ukraine kubera ruswa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages