Itangazo ryatambutse mu gitondo cyo ku wa Gatandatu ryemeje ko Qaboos yitabye Imana ku mugoroba wa ku wa Gatanu tariki 10 Mutarama 2019.
Ryagiraga riti “N’akababaro kenshi, ubuyobozi bwa Oman buri mu marira. Umuyobozi w’ikirenga wacu Qaboos bin Said … Imana yahisemo ngo abe iruhande rweayo ku mugoroba wo ku wa Gatanu.”
Ryakomeje rivuga ko uwo mugabo w’imyaka 79 atabarutse nyuma y’igitekerezo cy’ubutwari n'ubuhanga cyo guhuza Oman n’ibindi bihugu by’Abarabu, Abayisilamu no guteza imbere Politiki Isi yose yubaha.
Oman yashyizeho iminsi itatu y’icyunamo kandi n’ibendera ry’igihugu rikururutswa kugera muri kimwe cya kabiri, mu gihe cy’iminsi 40.
Mu masaha make, Oman yashyizeho umuyobozi mushya w'inzibacyuho, witwa Haitham bin Tariq Al Said akaba ari mubyara wa Qaboos. Uwo mugabo w’imyaka 65 y’amavuko yari Minisitiri w’umuco wa Oman.
Televisiyo y’igihugu yatangaje ko abayobozi bafunguye ibaruwa yanditswe na Qaboos ivuga izina ry’uzamusimbura, mbere yo gutangaza Haitham bin Tariq nk’umuyobozi mushya.
Umuhango wo kumushyingura watangiye mu murwa mukuru wa Oman, Muscat aho abantu benshi bari mu mihanda berekeza ku musigiti w'Ubuyobozi bukuru bwa Oman 'Sultan Qaboos Grand Mosque', mu isengesho ryo kumusabira, mbere yo gushyingura.
Umuyobozi mushya wa Oman Haitham yasezeranyije kuzagera ikirenge mu cy’uwo asimbuye, ateza imbere politiki y’igihugu ituma Oman iba igihugu ntangarugero mu Burasirazuba bwo hagati.
Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, benshi bakomeje kugaragaza ko bababajwe n'urupfu rw'Umuyobozi w'ikirenga wa Oman. Benshi bari kugaruka ku mbwirwaruhame ze, uko yagiye ku butegetsi na byinshi yahinduye mu gihugu.
Qaboos yari amaze iminsi arwaye bikaba bivugwa ko yari arwaye Cancer yo mu mara. Hari hashize igihe gito asubiye i Muscat avuye kwivuza mu Budage. Gusa gutinda kwe mu buvuzi byatumye hatangira kwibazwa ku uzamusimbura mu gihugu gituwe na miliyoni 4.5 z’abaturage.
Yayoboye Oman kuva mu 1970 nyuma yo guhirika ku butegetsi uwo yasimbuye. Kuva agiye ku butegetsi yahinduye byinshi muri Oman ayikura mu bukene, igihugu gifite bike, nta bikorwa remezo akigeza ku gihugu kigezweho.
Mu 2011, Qaboos, udafite umwana n’umwe cyangwa uwo bava inda imwe yashyizeho uzamusimbura ariko ntiyatangaza uwo ari we.
Uwo muyobozi wari ufite babyara be gusa yashyizeho abantu batanu bazaba abahuza igihe umuryango w’ibukuru waba utemeranyije k'uzamusimbura.
Amategeko ya Oman ateganya ko iyo kwemeranya k’usimbura umuyobozi w’ikirenga binaniranye hitabazwa impapuro zifunze zanditswe n’uwatabarutse, hagakurikizwa icyifuzo cye.







Ibitekerezo 0