Therriault yabivuze ku ya 18 Gashyantare, ubwo babasuraga ku cyicaro cyabo kiri mu Karere ka Jeremie mu Ntara ya Grand Anse.
Akihagera , yakiriwe na CP Bruce Munyambo Umuyobozi w’uyu mutwe w’Abapolisi b’u Rwanda (Rwanda Formed Police Unit-RWAFPU5), amusobanurira inshingano n’ibikorwa by’umutwe abereye umuyobozi.
Nyuma Therriault yagize ati "Mukomeze gutanga urugero rwiza kandi muzasigire umurage mwiza n’ubunyamwuga Abapolisi ba Haïti."
Yabashimiye gukorana akazi umurava, ubushake n’ubunyamwuga kandi abifuriza ishya n’ihirwe mu kazi kabo ko kugarura no kubungabunga amahoro muri iki gihugu.
Yagize ati “Mbatezeho byinshi mu bijyanye no kugarura umutekano muri iki gihugu. Mukomereze ku bushake n’umurava nababonanye".
Therriault kandi yasuye Ibitaro bya RWAFPU5, ashima imyubakire yabyo na serivise nziza biha abakozi ba MINUSTAH.
Yanagarutse kandi ku ruhare bagira mu bikorwa by’iterambere muri iki guhugu ndetse no gutoza abaturage bacyo kugira uruhare mu kwicungira umutekano.
Polisi y’u Rwanda ifite abapolisi 145 muri Haïti . Yatangiye ibikorwa byo kubungabunga amahoro muri iki guhugu mu mwaka wa 2010, ubwo umutingito wakibayemo wahitanaga abantu barenga bihumbi 300, unasiga iheruheru abagera kuri miliyoni n’ibihumbi 600.
Kuva icyo gihe, binyuze mu miganda yatafanyije n’abaturage ba Haïti, Polisi y’u Rwanda yasukuye imihanda ivugurura amagereza, yasibuye imiyoboro y’amazi, mu rwego rwo gufasha imiryango itishoboye.
Kuri ubu u Rwanda rufite abapolisi 600 mu butumwa bw’amahoro mu bihugu umunani, ari byo Ivory Coast, Mali, Centrafrique, Sudani, Abyei, Dafur, Liberia na Haïti.


















TANGA IGITEKEREZO