Igice kingana na $100,000 cy’iyi nkunga azashyirwa mu kigega gitanga ibiribwa muri Amerika kizakomeza kugaburira abaturage batakibona amafunguro kubera Coronavirus.
Uyu muherwe yavuze ko amafaranga azasaguka kuri iyi nkunga nyuma y’icyorezo cya Coronavirus, azakoresha mu kwita ku buzima n’uburezi bw’abana b’abakobwa kuko ari bo bitezweho kuzazana ibisubizo by’igihe kirekire ku bibazo isi iri guhura na byo ubu.
Mbere ya Jack Dorsey, abandi baherwe bafite ibigo by’ikoranabuhanga bari batanze ku mitungo ya bo barimo Jeff Bezos na Bill Gates, buri umwe watanze miliyoni 100 z’amadorali; ikigo cya Google cyemeye gutanga miliyoni 800 z’amadorali, menshi muri yo akazashorwa mu bikorwa byo kwamamaza by’ibigo by’ubucuruzi bikiri bito n’inzego z’ubuvuzi.
Facebook na yo yiyemeje gufatanya n’inzego z’ubuyobozi ku isi mu kwamamaza amakuru avuguruza ibihuha kuri Coronavirus hifashishijwe urubuga rwa yo ndetse umuyobozi wa yo, Mark Zuckerberg n’umufasha we, batanga miliyoni 25 z’amadorali azifashishwa mu gushaka umuti wa Coronavirus.
Ibigo nka Apple, SoftBank na Alibaba byo byishyize hamwe bikaba biri gutanga mask zifasha abakora mu nzego z’ubuvuzi guhumeka.
I’m moving $1B of my Square equity (~28% of my wealth) to #startsmall LLC to fund global COVID-19 relief. After we disarm this pandemic, the focus will shift to girl’s health and education, and UBI. It will operate transparently, all flows tracked here: https://t.co/hVkUczDQmz
— jack (@jack) April 7, 2020





Ibitekerezo 0