00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwami Charles III yavuze ko ubwigenge bwa Australia bureba abaturage bayo

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 13 October 2024 saa 11:28
Yasuwe :

Umwami w’Ubwami bw’u Bwongereza, Charles III yatangaje ko amahitamo yo kuba Australia yabaye igihugu gishingiye kuri Repubulika ikiyomora kuri ubwo bwami, bireba abaturage ba Australia ubwabo.

Inkundura y’abasaba ko Australia iba Repubulika yongeye kwaduka mbere y’uruzinduko Umwami Charles III azagirira muri icyo gihugu mu cyumweru gitaha.

Inyandiko z’ibwami zimaze iminsi zohererezwa abasaba ubwigenge bwa Australia, zigaragaza ko Umwami Charles III yifuza ko icyo gitekerezo cyafatwaho umwanzuro, bigizwemo n’abanya-Australia ubwabo.

BBC ivuga ko ibyo Umwami Charles III yasubije abashaka ko igihugu cyabo kiba Repubulika ntaho bitaniye n’umurongo ubwo bwami busanganywe ku bibazo nk’ibyo by’abashaka kwiyomora.

Amatora aheruka ku kuba Australia yaba Repubulika yabaye mu 1999, aho abenshi mu batuye icyo gihugu batoye bemeza ko bashaka kuguma munsi y’ubwami bw’u Bwongereza.

Guverinoma iriho muri Australia mu ntangiriro z’uyu mwaka yatangaje ko nta gahunda ifite yo gutegura andi matora, nubwo bitashimishije abarambiwe kuyoborwa n’umwami batagira uruhare mu gutora.

Umwami Charles III yavuze ko ubwigenge bwa Australia bureba abaturage bayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages