Ibi ni ibyatangajwe n’ingoro ye, Buckingham Palace, ku wa 9 Gashyantare 2026.
Urwego rw’Ubutabera rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ruherutse gushyira hanze inyandiko, amafoto n’amashusho bibarirwa muri za miliyoni bikubiye muri dosiye za Epstein.
Jeffrey Epstein yari umunyemari ukomeye watawe muri yombi mu 2019 akurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo gucuruza abana bato hagambiriwe kubashora mu busambanyi.
Epstein yapfiriye muri gereza nyuma y’ukwezi bivugwa ko yiyahuye. Gusa benshi baracyemeza ko yishwe kugira ngo hatagira amabanga amuvamo, akandagaza bamwe mu bayobozi bakomeye ku Isi.
Byageze aho abantu bigaragambya kugira ngo leta ya Amerika ishyire hanze ibikubiye muri izo dosiye, ibyaje gutorwa n’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika izo dosiye zigashyirwa hanze ku wa 30 Mutarama 2026.
Izo nyandiko zijya hanze hagaragayemo na Andrew Mountbatten-Windsor zigaragaza ko yigeze kwandikirana na Epstein amuha amakuru ku bihugu yagiye asura nka Vietnam na Singapore.
Hagaragaramo kandi amafoto ye apfukamye hejuru y’abakobwa bane bahishwe mu maso ku bw’umutekano wabo.
Umwami Charles III yagaragaje ko umuryango w’ibwami witeguye gutanga ubufasha mu ikurikiranwa ry’iyi dosiye mu gihe inzego zibishinzwe zawusaba ubwo bufasha.
Ati “Mu gihe hari ibirego birimo Mountbatten-Windsor bikeneye gukemuka, Polisi yo mu gace ka Thames Valley (aho Mountbatten-Windsor Andrew atuye) nitwegera twiteguye kuyifasha. Nk’uko twabivuze na mbere twifatanyije ndetse tuzakomeza kwifatanya n’abagizweho ingaruka.”
Icyatumye ibyagaragaye muri izo dosiye byongera kugarukwaho cyane ni uko Mountbatten-Windsor atari ubwa mbere ashinjijwe guhohotera umwana kuko mu 2021, umukobwa witwa Virginia Giuffre, yamureze avuga ko yamusambanyije ubwo yari akiri umwana bahujwe n’abakozi ba Epstein.
Ni ikirego kitavuzweho rumwe ariko cyasize Mountbatten-Windsor yambuwe impeta ze zagisirikare yari afite mu gisirikare kirwanira mu mazi, ndetse no mu Gushyingo 2025 yamburwa ikamba ry’Igikomangoma.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!