Harry n’umugore we Meghan bakiriye ubutumwa buvuye ku Mwami Charles bubatumira mu birori byo kumwimika Umwami Charles bizaba tariki 6 Gicurasi 2023, gusa ntibaremeza ko bazitabira ubu butumire.
Umuvugizi w’uyu muryango yatangaje ko Harry na Megahn bakiriye ubutumwa buvuye ibwami, ariko ibyo kwitabira ibi biriro bitaremezwa.
Ati “Ndabyemeza ko Igikomangoma Harry yakiriye ibaruwa ivuye mu biro by’umwami yerekeye ibirori byo kwimikwa. Gusa icyemezo cyo kwitabira uyu muhango kuri Harry na Meghan ntikirafatwa.”
Mu 2020 uyu muryango weguye ku myanya yabo nk’abanyamuryango b’ubwami bw’u Bwongereza, batangaza ko bagiye gutangira ubuzima bwabo badafite ubufasha bw’Umuryango w’Ibwami.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!