Uku kwicuza Umwami Philippe yakugaragaje mu ibaruwa yandikiye Perezida, Félix Tshisekedi, ku wa Kabiri ubwo muri RDC hizihizwaga isabukuru y’imyaka 60 igihugu kimaze kibonye ubwigenge.
Yagize ati “Ndashaka kwerekana ko nicujije cyane kubera ibikomere byasize ububabare bwongeye kubyuka uyu munsi kubera ivangura rikiriho muri sosiyete zacu.”
Kuvuga ko ububabare bwongeye kubyutswa n’ivangura ririho yavugaga urupfu rw’Umunyamerika George Floyd, rwatumye havuka imyigaragambyo mu bice bitandukanye by’Isi.
George Perry Floyd Jr. yapfuye ku wa 25 Gicurasi 2020 nyuma yo kunigwa n’umupolisi witwa Derek Chauvin washinze ivi rye ku ijosi rya Floyd mu gihe kingana n’iminota umunani n’amasegonda 46, ndetse ko muri iki gihe cyose “iminota ibiri n’amasegonda 53” Floyd yayimaze yataye ubwenge.
Uyu mwirabura yaguye mu Mujyi wa Minneapolis muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yafatiwe n’abapolisi, umwe muri bo akamunigisha ivi ku ijosi kugeza aheze umwuka.
Abahanga mu by’amateka bavuga ko miliyoni z’Abanyafurika baturutse mu duce twahoze ari Congo Belge bishwe, batemagurwa cyangwa bapfa bazize indwara igihe bakoraga imirimo y’agahato mu mirima y’Umwami w’u Bubiligi Leopold II.
Yirinda kuvuga izina ry’Umwami Leopold II, Philippe yagize ati “Hakozwe ibikorwa by’ubugome bituremerera mu kwibuka kwacu.”
Philippe yavuze ko azarwanya ivanguramoko iryo ariryo ryose. Mu byumweru bishize, amashusho menshi y’Umwami Leopold II wategetse hagati ya 1865-1909, yangijwe n’abigaragambyaga mu Bubiligi, maze hatangizwa gahunda yo kuyakuraho.
Kugeza ubu ibigo bitandukanye byakuyeho amashusho n’ibishushanyo bimugaragaza kugira ngo bigabanye uburakari bw’abigaragambya.
Nibwo bwa mbere mu mateka y’u Bubiligi Umwami uyoboye asabye imbabazi ku byabaye mu bukoloni muri RDC.
U Bubiligi bwakolonije RDC mu cyiswe Congo Belge, hagati ya 1908 na 1960, amateka avuga ko muri icyo gihe abaturage b’icyahoze ari Zaïre babarirwa mu miliyoni bapfuye, bazira indwara, iyicarubozo n’imirimo y’agahato.



















TANGA IGITEKEREZO