Ku wa Mbere tariki ya 1 Ugushyingo 2021 nibwo Umwamikazi Elizabeth w’imyaka 95 yagaragaye atwaye imodoka yo mu bwoko bwa ’Jaguar’ mu gace atuyemo ka ‘Windsor Castle’.
Yongeye kugaragara nyuma y’iminsi bivugwa ko ubuzima bwe butifashe neza byanatumye atitabira inama yiga ku mihindagurikire y’ibihe izwi nka ‘COP26 summit’.
Mu cyumweru gishize nibwo Elizabeth II, yaraye mu bitaro ari gukorerwa isuzuma ry’ibanze ry’ubuzima bwe.
Ubwo burwayi bwatumye ajyanywa mu bitaro, bwishe ibikorwa yateganyaga birimo n’urugendo yagombaga kugirira muri Ireland y’Amajyaruguru kuko abaganga bamusabye ko agomba kuruhuka nibura iminsi mike akirinda ibikorwa byose byo mu ruhame yatenyaga kujyamo.





Ibitekerezo 0