Umwana w’imyaka itandatu yatunguranye aha Ellen DeGeneres inkunga yo kwita ku ngagi

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 3 Ugushyingo 2018 saa 06:48
Yasuwe :
0 0

Nate Seltzer w’imyaka itandatu, yatanze inkunga y’amadolari 258.6 azafasha Ellen DeGeneres kurushaho kubungabunga ingagi, mu mushinga ari gutegura azakorera mu Rwanda.

Ku wa 1 Ugushyingo nibwo Nate usanzwe afite ubuhanga mu bumenyi bw’Isi, yitabiriye ikiganiro The Ellen DeGeneres Show, yitwaje igikombe cyuzuyemo amadolari. Ni ku nshuro ya gatandatu yari atumiwe muri iki kiganiro.

Ubwo yabazwaga impamvu yazanye aya mafaranga, uyu mwana yasubije Degeneres ko ari ayo yakuye mu bucuruzi bw’umutobe ukozwe mu ndimu kandi yifuza kuyamuha ngo azayakoreshe mu bikorwa byo kwita ku ngagi.

Ati “ Kubera ko ari ay’ingagi zawe […], niyo mpamvu nayazanye. Ni amadolari 258.63”

Degeneres wakozwe ku mutima n’igikorwa cy’uyu mwana, yahise amubwira ko ingagi zishimiye ibyo akoze, aya mafaranga akaba agiye kuyashyira mu kigega aho azashishikariza abandi bana gutera ikirenge mucye.

Mu kumushimira Ellen yamuhaye impano y’akamashini ko gucururizaho yise "Lemon-Nate".

Muri Gicurasi 2018 nibwo Ellen DeGeneres yageze mu Rwanda aherekejwe n’umukunzi we Portia de Rossi, baje gutangiza umushinga wo kubaka ikigo kizajya gifasha mu bikorwa byo kubungabunga Ingagi muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga (Ellen DeGeneres Campus).

Ni umushinga watangijwe biturutse mu mpano Portia de Rossi yahaye DeGeneres ku wa 20 Mutarama 2018 ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 60 y’amavuko.

Nate Seltzer nyuma yo gushyikiriza Ellen impano izashyirwa mu kigega kigamije kubungabunga ingagi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza