Kuri uyu wa Gatandatu ibinyamakuru byo muri Turikiya byatangaje ko Mohammed Hassan Cheikh Mohamoud yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi.

Meya wa Istanbul, Ekrem Imamoglu usanzwe atavuga rumwe na Perezida Recep Tayyip Erdogan yavuze ko irekurwa rya Mohamoud ryagizwemo uruhare n’ubutegetsi, kuko Polisi yari yamutaye muri yombi nyuma akaza kurekurwa mu buryo budasobanutse ari nabyo byatumye ahita atoroka.

Bivugwa ko uwo muhungu yishe umunyamaguru tariki 30 Ugushyingo amugongesheje imodoka ku manywa y’ihangu.

Uwagonzwe ni Yunus Emre Göcer, umugabo ufite abana babiri waje gupfa nyuma y’iminsi itandatu agonzwe.

Hashyizweho impapuro zo kumuta muri yombi ariko bageze aho Mohammed Hassan Cheikh Mohamoud yabaga basanga yaratorotse.