Urubuga rwa Facebook rwashinzwe mu 2004 n’abari abanyeshuri muri kaminuza ya Harvard barimo Mark Zuckerberg, Eduardo Saverin, Andrew McCollum, Dustin Moskovitz na Chris Hughes
Mu nyandiko yanyujije ku kinyamakuru ‘New York Times’ Hughes yavuze ko Zuckerberg afite ububasha ntakumirwa burenze ubw’undi wese mu bikorera cyangwa guverinoma.
Ati “Ntunguwe ubwanjye no kudatekereza cyane ku buryo Facebook ishobora guhindura umuco wacu, ikagira uruhare mu migendekere y’amatora ndetse igaha imbaraga abareba inyungu z’ibihugu byabo gusa”.
“Ntewe impungenge nuko Mark akikijwe n’itsinda rishyigikira imyumvire ye aho kumuhinyuza”.
Hughes yavuze ko ubudahangarwa Mark afite ntawundi muntu wigeze ubugira muri Amerika kuko yihariye 80% by’ibyo imbuga nkoranyambaga zose zikoreshwa ku Isi zinjiza.
Uyu munsi Facebook ikoreshwa n’abantu barenga miliyari ebyiri ku kwezi naho WhatsApp, Messenger na Instagram buri rumwe rugakoreshwa n’abarenga miliyoni imwe.
Hughes anasaba ko Guverinoma ya Amerika ishyiraho ikigo gishya cyo kugenzura ibigo bikora ibijyanye n’ikoranabuhanga. Ibi akaba yabisabye mu gihe hari abanyamategeko basaba ko ibigo bikomeje bishyirirwaho amabwiriza ahamye abigenzura.
Senateri uhagarariye Leta ya Massachusetts, Elizabeth Warren yagaragaje ko aramutse atorewe kuba Perezida yasesa ibigo bikomeye birimo Facebook, Amazon na Google.
Yavuze ko ‘byihuza bikabangamira guhigana’ nk’uko Facebook yabikoze ubwo yaguraga Instagram mu 2012 na WhatsApp mu 2014.
Yashyigikiye igitekerezo cya Hughes avuga ko ‘Aricyo gihe cyo gusesa ibigo bikomeye’ asaba ko hashyirwaho itegeko ribuza ibigo bikomeye kugira ubudahangarwa.
Ati “Ibigo bikomeye dufite uyu munsi bifite ubudahangarwa bukabije ku bukungu bw’igihugu cyacu, kuri sosiyete yacu no kuri demokarasi yacu. Byasenye guhangana bikoresha amabanga yacu mu guca intege ibigo biciriritse no guhanga udushya.”
Hughes yikuye mu bashinze urubuga rwa Facebook mu 2007 ubwo yari agiye gufasha Barack Obama mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora Amerika, imigabane yari afitemo ayigurisha miliyoni $500 mu 2012 ariko agaragaza ko ayifitiye ishyari uburyo ikomeje kugira imbaraga.
Avuga ko igikomeye ari uburyo Mark ariwe gusa ufite ijambo muri Facebook, akagenzura ibiganiro by’abasaga miliyari ebyiri.
Visi Perezida wa Facebook ushinzwe imibanire n’itumanaho, Nick Clegg yavuze ko Zuckerberg yashyigikiye igenzurwa ry’ibikorerwa kuri internet kandi muri iki Cyumweru yagiranye ibiganiro n’abayobozi muri Guverinoma kugira ngo babyigeho.
Facebook yakomeje kunengwa gukoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko amakuru y’abayikoresha.



















TANGA IGITEKEREZO