Amakuru yo ku wa 9 Gashyantare 2026 agaragaza ko hari bamwe mu bakozi ba Converse basabwe gukorera mu rugo.
Nike irimo gukora impinduka zigamije kongera inyungu yayo. Izi mpinduka zirimo gushyiraho imyanya mishya n’ihindurwa ry’inzego z’abakozi zimwe na zimwe.
Nike yari yarasezereye abakozi 775 bashinzwe kugeza ibicuruzwa ku bakiliya muri Mutarama 2026 igamije kongera inyungu, bikaba byarakurikiye igabanywa ry’abakozi ryatangajwe umwaka ushize mu rwego rwo kuvugurura imikorere y’ikigo.
Mu buyobozi bwa Elliott Hill, iki kigo kirimo kugerageza kongera kwiyubaka nyuma yo gutakaza isoko ryacyo ku bindi bigo bihanganye.
Ishami rya Converse riheruka kugabanya abakozi muri Gicurasi 2024, mu murongo wa gahunda ya Nike yo kugabanya amafaranga ishora mu bikorwa binyuranye.
Ubu ishami rya Converse rigiye gushyiraho amatsinda agizwe n’abantu bafite ubumenyi butandukanye azaba yibanda ku byiciro bitandukanye bijyanye n’imikino, nk’uko Nike isanzwe ikora akazi kayo.
Aya matsinda azaba ashinzwe ibyiciro birimo ibijyanye n’imyambaro y’abakinnyi, ibikoresho byifashishwa mu mikino, imyambaro isanzwe n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!