00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umweyo uravuza ubuhuha mu kigo cya Converse

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 13 February 2026 saa 10:21
Yasuwe :

Ishami rya Converse ribarizwa muri Nike, riri muri gahunda zo kugabanya abakozi mu nzego zimwe na zimwe no guhindura uburyo bw’imikorere, mu murongo wo guhuza imikorere n’ikigo ribarizwamo.

Amakuru yo ku wa 9 Gashyantare 2026 agaragaza ko hari bamwe mu bakozi ba Converse basabwe gukorera mu rugo.

Nike irimo gukora impinduka zigamije kongera inyungu yayo. Izi mpinduka zirimo gushyiraho imyanya mishya n’ihindurwa ry’inzego z’abakozi zimwe na zimwe.

Nike yari yarasezereye abakozi 775 bashinzwe kugeza ibicuruzwa ku bakiliya muri Mutarama 2026 igamije kongera inyungu, bikaba byarakurikiye igabanywa ry’abakozi ryatangajwe umwaka ushize mu rwego rwo kuvugurura imikorere y’ikigo.

Mu buyobozi bwa Elliott Hill, iki kigo kirimo kugerageza kongera kwiyubaka nyuma yo gutakaza isoko ryacyo ku bindi bigo bihanganye.

Ishami rya Converse riheruka kugabanya abakozi muri Gicurasi 2024, mu murongo wa gahunda ya Nike yo kugabanya amafaranga ishora mu bikorwa binyuranye.

Ubu ishami rya Converse rigiye gushyiraho amatsinda agizwe n’abantu bafite ubumenyi butandukanye azaba yibanda ku byiciro bitandukanye bijyanye n’imikino, nk’uko Nike isanzwe ikora akazi kayo.

Aya matsinda azaba ashinzwe ibyiciro birimo ibijyanye n’imyambaro y’abakinnyi, ibikoresho byifashishwa mu mikino, imyambaro isanzwe n’ibindi.

Ishami rya Converse ryamenyekanye kuri izi nkweto

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages