Iperereza ryategetswe na minisitiri wungirije muri Minisiteri y’Umutekano w’imbere muri Kuwait, Sheikh Mohammad Khaled Al-Hamad Al-Sabah, nyuma yo gufata uwo muntu wari ushatse kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu buryo butemewe n’amategeko, yitendetse mu ndege y’abayobozi yari ije mu nama mpuzamahanga ya Interpol iri kubera I Kigali kuva kuwa mbere tariki ya 02 Ugushyingo 2015.
Kuba ikibuga cy’indege cyari kirinzwe cyane, minisiteri y’umuteano muri Kuwait ivuga ko itazihanganira abateshutse ku nshingano zabo, bigatuma uyu mwimukira abasha kwitendeka mu ndege y’abayobozi.
Uyu mugabo ukomoka muri Aziya wafashwe ubwo yahatwaga ibibazo yavuze ko ngo ntawe yari agamije kugirira nabi, ahubwo ngo yashakaga kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kandi ngo bwari bwo buryo bwa nyuma yabonaga bwo gukoresha nk’uko bitangazwa n’urubuga MENAFN
Uyu yafashwe mbere gato y’uko indege ihaguruka, hakaba hagikorwa iperereza ngo havumburwe impamvu yahisemo gufata indege iza mu Rwanda ngo azabone kwerekeza muri Leta Zunze Ubume za Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO