Uyu mugabo w’imyaka 57 wo mu ishyaka ry’aba-républicains, yatangaje ko ashaka kuyobora Amerika ngo ayigarurire ubuhangange yahoranye.
BBC yatangaje ko Scott afite amafaranga ahagije yo kwiyamamaza ugereranyije na bagenzi be bahanganye mu ishyaka, kuko bivugwa ko afite miliyoni 22$ y’inkunga azifashisha muri ibyo bikorwa.
Nubwo afite amafaranga menshi, amahirwe ahabwa yo si menshi kuko Donald Trump ari we uhabwa amahirwe yo gutorerwa guhagararira ishyaka rye yigeze no gutsindiramo nka Perezida wa Amerika mu 2016.
Scott yizeye ko azatorwa akurikije ubunararibonye bwe muri politiki dore ko sena yayinjiyemo mu 2013, ndetse no kuba ari umunyamerika w’umwirabura, ibintu avuga ko byatumye amenya neza ubuzima Abanyamerika bo hasi babayemo.
Scott avuga ko Perezida Joe Biden nta cyerekezo afite cyo gukomeza ubuhangange bwa Amerika, ahubwo ko akomeje kubushyira mu kaga.
Scott azaba ahanganye n’abandi barwanashyaka barimo Nikki Haley wahoze ari Ambasaderi wa Amerika muri Loni, Asa Hutchinson wabaye Guverineri wa Leta ya Arkansas, rwiyemezamirimo Vivek Ramaswamy n’Umunyamakuru Larry Elder.
Biteganyijwe ko Mike Pence wabaye Visi Perezida wa Amerika na Ron DeSantis wabaye Guverineri wa Florida nabo baziyamamaza.
























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!