00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwirabura Tim Scott agiye kwiyamamariza kuyobora Amerika

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 23 May 2023 saa 06:08
Yasuwe :

Tim Scott uhagarariye Leta ya South Carolina mu Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko aziyamamariza kuyobora icyo gihugu mu matora ateganyijwe mu 2024.

Uyu mugabo w’imyaka 57 wo mu ishyaka ry’aba-républicains, yatangaje ko ashaka kuyobora Amerika ngo ayigarurire ubuhangange yahoranye.

BBC yatangaje ko Scott afite amafaranga ahagije yo kwiyamamaza ugereranyije na bagenzi be bahanganye mu ishyaka, kuko bivugwa ko afite miliyoni 22$ y’inkunga azifashisha muri ibyo bikorwa.

Nubwo afite amafaranga menshi, amahirwe ahabwa yo si menshi kuko Donald Trump ari we uhabwa amahirwe yo gutorerwa guhagararira ishyaka rye yigeze no gutsindiramo nka Perezida wa Amerika mu 2016.

Scott yizeye ko azatorwa akurikije ubunararibonye bwe muri politiki dore ko sena yayinjiyemo mu 2013, ndetse no kuba ari umunyamerika w’umwirabura, ibintu avuga ko byatumye amenya neza ubuzima Abanyamerika bo hasi babayemo.

Scott avuga ko Perezida Joe Biden nta cyerekezo afite cyo gukomeza ubuhangange bwa Amerika, ahubwo ko akomeje kubushyira mu kaga.

Scott azaba ahanganye n’abandi barwanashyaka barimo Nikki Haley wahoze ari Ambasaderi wa Amerika muri Loni, Asa Hutchinson wabaye Guverineri wa Leta ya Arkansas, rwiyemezamirimo Vivek Ramaswamy n’Umunyamakuru Larry Elder.

Biteganyijwe ko Mike Pence wabaye Visi Perezida wa Amerika na Ron DeSantis wabaye Guverineri wa Florida nabo baziyamamaza.

Tim Scott avuga ko ashaka gusubiza Amerika ubuhangange yahoranye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .