Umushahara w'ukwezi uhabwa umwogoshi wita kuri Perezida Hollande uruta uw'Abaperezida b’ibihugu bikomeye nka Espagne n’ u Bushinwa.
Perezida Hollande yogoshwa akanatunganyirizwa umusatsi igihe n’imburagihe, na Olivier B wasinye amasezerano y’imyaka itanu y’akazi kazarangira Hollande asohotse muri Champs-Élysées nk'uko ikinyamakuru Le Monde kibitangaza.
Oliver yafunze inzu yogosheragamo i Paris atanga kwita ku mutwe wa Perezida Hollande, umuhemba amayero 9 895 ku kwezi ni ukuvuga asaga miliyoni 8.5 mu mafaranga y’u Rwanda, umushahara munini uruta n’uw’abaperezida benshi ku Isi.
Hollande ahembwa umushahara w’amayero 14916, ni ukuvuga ko arusha umwogoshi we ibihumbi bitanu ku kwezi.
Ikinyamakuru Canard Enchaîné cyo mu Bufaransa cyashyize hanze amabanga y’umushahara umwogoshi wa Hollande ahembwa kigaragaza ko arusha umushahara Minisitiri w’Intebe wa Espagne Mariano Rajoy Brey, uhembwa amayero 6.500 ku kwezi.
Umushahara we uruta kandi uwa Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping, uhembwa amayero 1534 ku kwezi, uwa Mexique, Enrique Peña Nieto uhembwa amayero 9320 ku kwezi, ukaruta uwa Papa Francis utagenerwa umushahara, ukenda kungana n’uwa Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin uhembwa amayero ibihumbi 10 ku kwezi nkuko bigaragazwa n’urubuga Votresalaire.fr.
Uwo mwogoshi asumbya umushahara bamwe mu baperezida ba Afurika, kuko abenshi bahembwa hagati y’amayero 2 500 na 8 000 ku kwezi.
Perezida urusha abandi umushahara muri Afurika ni Jacob Zuma wa Afurika y’Epfo uhembwa amayero 19 765 ku kwezi, mu gihe uhembwa make ari Paul Biya wa Cameroun uhembwa amayero 2000 ku kwezi.
Mu gihe cy’imyaka itanu Oliver azaba amaze guhembwa amayero asaga 593 700, arenga miliyoni 514 n’ibihumbi 500 mu mafaranga y’u Rwanda. Ako kazi yagatangiye tariki ya 16 Gicurasi 2012, yitwa umwogoshi wihariye wa Perezida wa Repubulika y’u Bufaransa.
Uretse uwo mushahara Oliver agenerewa n’agahimbazamusyi k’inzu yo guturamo, ariko ntabwo apfa guhura n’umuryango we.
Ubwo umugore wa Oliver B aheruka kubyara ntiyigeze agera rugo ndetse hari n’ibibazo biba mu muryango we ntabone uko abikemura kubera kwita kuri Perezida umunsi ku wundi.
Olivier B atangira akazi ke yizinduye aho buri gitondo atunganya umusatsi wa Perezida Hollande, biciye mu kumwogosha no kumusokoza ndetse no mu kindi gihe bibaye ngombwa cyane mu gihe agiye guhura n’abantu no kuvugira mu ruhame.
Oliver B ajyana na Perezida Hollande mu ngendo zose akora ndetse akamwitaho amasaha 24/24. Perezida Hollande yatowe muri 2012, manda ye izarangira muri 2017.





Ibitekerezo 0