00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwongereza wa mbere arakekwa kuba yishwe na Ebola

Yanditswe na

Jean Pierre Mazimpaka

Kuya 10 October 2014 saa 07:15
Yasuwe :

Umugabo w’Umwongereza birakekwa ko yishwe na Ebola muri Macedonia kuwa Kane, nyuma yo kugaragaza ibimenyetso nk’ibya Ebola.
Nk’uko abayobozi bakuru muri Macedonia babitangarije Reuters, umugabo w’ Umwongereza wakekwagaho kuba arwaye Ebola yamaze kwitaba Imana. Umutangabuhamya wahaye aya makuru Reuters utashatse ko amazina ye amenyekana, yavuze ko undi Mwongeraza umwe nawe yatangiye kugaragaza ibimenyetso bya Ebola.
Umuvugizi wa Macedonia yavuze ko iyo raporo bamaze kuyibona ndetse ko (…)

Umugabo w’Umwongereza birakekwa ko yishwe na Ebola muri Macedonia kuwa Kane, nyuma yo kugaragaza ibimenyetso nk’ibya Ebola.

Nk’uko abayobozi bakuru muri Macedonia babitangarije Reuters, umugabo w’ Umwongereza wakekwagaho kuba arwaye Ebola yamaze kwitaba Imana. Umutangabuhamya wahaye aya makuru Reuters utashatse ko amazina ye amenyekana, yavuze ko undi Mwongeraza umwe nawe yatangiye kugaragaza ibimenyetso bya Ebola.

Umuvugizi wa Macedonia yavuze ko iyo raporo bamaze kuyibona ndetse ko bari kuyirebamo ndetse ko bari gukora iperereza. Kugeza ubu amazina y’uyu wahitanwe na Ebola ntarashyirwa ahagaragara.

Imirimo yo kugenzura niba uyu yishwe na Ebola irakomeje

Abaganga bagaragaje ko hagendewe ku bimenyetso uyu murwayi yagaragazaga, ngo nta shiti yari arwaye Ebola. Dr. Jovank Kostavska wo muri komisiyo ya Ministeri y’Ubuzima ishinzwe kurwanya ibyorezo muri Macedonia yavuze ko uyu Mwongereza yahindaga umuriro, aruka ndetse ndetse yabuze n’amaraso. Ibi ngo nibyo byatumye bakomeza gukeka ko yishwe na Ebola.

Ubwo ngo yakirwaga ku bitaro, ntiyabashaga kuvuga, nyuma y’igihe gito ahita apfa. N’ubwo ibizamini bitaremeza niba koko yari arwaye Ebola, abaganga bagaragaje ko ibimenyetso yagaragazaga bisa neza n’iby’abagaragaye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Espagne.

Nibiramuka byemejwe ko ari Ebola yamuhitanye, araba abaye Umwongereza wa mbere uhitanwe nayo nyuma y’aho Will Pooley, umuforomo w’Umwongereza ayikijijwe mu kwezi gushize. Pooley yabaye Umwongereza wa mbere wafashwe na Ebola nyuma yo gukora nk’umukorerabushake muri Siera Leone, igihugu cya mbere cyibasiwe bikabije na Ebola.

Abari muri hoteri uwapfuye yari acumbitsemo bashyizwe mu kato, nta wemerewe gusohoka
Abashinzwe umutekano barinze Hoteri uyu mugabo yari acumbitsemo ngo hatagira usohoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages