00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Undi mujyanama wa Perezida Trump yeguye

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 26 August 2017 saa 02:24
Yasuwe :

Umugabo utaryaga indimi akaba n’umwe mu bari bashyigikiye gahunda ya Perezida Donald Trump mu bijyanye n’umutekano; Sebastian Gorka, yeguye ku mirimo ye yo kuba Umujyanama mu biro by’Umukuru w’Igihugu ushinzwe kurwanya iterabwoba.

Amakuru y’ubwegure bwa Gorka yamenyekanye mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu nyuma y’ibyumweru ahwihwiswa.

Gorka ni umwe mu bantu bari bashyigikiye Trump ndetse inshuro nyinshi yakundaga kugaragara mu ruhame ashimangira Politiki ze.

Gusa nubwo uyu mugabo yakundaga kugaragara kuri Televiziyo ashyigikira Trump, uruhare rwe muri gahunda zitandukanye zijyanye n’imirimo yari ashinzwe benshi ntibarusobanukirwaga.

CNN yatangaje ko umwe mu bakozi bo muri White House yavuze ko ku wa Gatanu, Gorka yatanze ubwegure bwe akabushyikiriza Gen. John Kelly ushinzwe abakozi mu biro by’Umukuru w’Igihugu.

Uwo muntu watanze amakuru ku bwegure bwa Gorka yavuze ko byagaragaraga ko mu gihe kiri imbere nta kazi azaba agifite muri White House.

Kuva uyu mwaka watangira, abajyanama batandatu ba Perezida Donald Trump bamaze kwegura ku mirimo yabo aho muri bo higanjemo abakomeye nk’umuherwe Elon Musk.

Sebastian Gorka yeguye ku mirimo ye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages