00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Undi mutingito ukomeye wibasiye Nepal umaze guhitana abagera kuri 30

Yanditswe na

Bukuru JC

Kuya 12 May 2015 saa 11:20
Yasuwe :

Umutingito wa kabiri mu gihe kitageze ku kwezi wibasiye Nepal mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri usenya inyubako nyinshi.

Uyu mutingito wari ku kigero cya 7.4 wibasiye Nepal mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Gicurasi 2014, mu birometero 80 by’umujyi wa Katmandou aho wasenye inzu nyinshi.

Uyu mutingito wamaze umunota umwe, umaze guhitana nibura abantu 29 mu gihe abakomeretse barenze 1000.

Ubaye uwa kabiri wibasiye iki gihugu mu gihe kitageze ku kwezi kuko haherukaga undi wabaye ku itariki ya 25 Mata ugahitana abantu 7800 mu gihe inyubako nyinshi zasenyutse.

Inzu zasenyutse, ni izari zarajegejwe n’uherutse kuba muri Mata uyu mwaka.

Ntabwo ari muri Nepal gusa uyu mutingito wageze kuko no mu bice bimwe by’umurwa mukuru w’u Buhinde, New Delhi, watumye abakozi bava mu mirimo yabo.

Abantu mu mujyi wa Kathmandu bahise basohotse mu mazu biruka
Ubwoba bwari bwose mu gihe cy’umunota umwe umutingito wamaze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages