00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

UPDF yahagaritse ubufatanye bwa gisirikare na Turikiya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 September 2026 saa 04:37
Yasuwe :

Ingabo za Uganda (UPDF) zatangaje ko zahagaritse by’agateganyo ubufatanye bwose bwa gisirikare n’ingabo za Turikiya, mu gihe umwuka mubi ukomeje kwiyongera hagati y’ibihugu byombi kubera ibikorwa bya Turikiya muri Somalia ndetse n’ikibazo cy’umunyapolitiki w’Umunya-Uganda Fred Lumbuye uri muri Turikiya.

Itangazo rya UPDF ryatangaje ko iki cyemezo cyahise gitangira gukurikizwa kandi ko kizakomeza kugeza igihe ibibazo byatumye gifatwa bikemutse.

Umuvugizi w’agateganyo w’Igisirikare cya Uganda, Col. Chris Magezi, yagize ati “Ingabo za Uganda zahagaritse ako kanya ubufatanye bwose bwa gisirikare n’ingabo hagati ya Uganda na Repubulika ya Turikiya.”

UPDF ntiyatangaje neza ibyo bibazo byihariye byatumye ifata iki cyemezo.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yagaragaje impungenge ku bikorwa n’nyungu za Turikiya muri Somalia, aho ingabo za Uganda zimaze imyaka zikorera mu butumwa bwo kurwanya umutwe wa Al-Shabaab no gushyigikira Leta ya Somalia.

Turikiya imaze kongera ibikorwa byayo muri Somalia birimo amahugurwa ya gisirikare, ibikorwaremezo, imicungire y’ibyambu n’ibibuga by’indege ndetse n’ubucuruzi. Muri Mata, Turikiya yatangije ubushakashatsi bwa peteroli ku nkombe ya Somalia.

Gen Muhoozi yavuze ko Uganda yagize uruhare mu mutekano wa Somalia rwagize bituma abashoramari mvamahanga babona amahirwe yo kuhakorera.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’imyigaragambyo yabereye imbere ya Ambasade ya Turikiya i Kampala, aho abashyigikiye ishyaka Patriotic League of Uganda (PLU) rishyigikiye na Gen Muhoozi basabaga ko Fred Lumbuye asubizwa muri Uganda.

Lumbuye ashinjwa n’ubutegetsi bwa Uganda ibyaha birimo gukwirakwiza ibihuha bihungabanga umutekano, gushishikariza ibikorwa bitemewe ndetse n’ibyaha by’ikoranabuhanga.

Nubwo ubufatanye bwa gisirikare bwahagaritswe, ubundi bufatanye bwa Uganda na Turikiya mu by’ubucuruzi, ishoramari, uburezi n’ibikorwaremezo ntibiri mu byahagaritswe.

Col. Chris Mugezi yavatangaje ko bahagaritse ubufatanye bwa gisirikare na Turikiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages