Umucamanza wo mu rukiko rw’ibanze rwa Washington DC rwabereyemo uru rubanza ku wa 10 Mutarama 2022, Amit Mehta yahase ibibazo uwaburaniraga Trump, agaragaza ko ijambo uyu mugabo yavuze ku itariki 6 Mutarama 2020 ari ryo ryatumye abayoboke be bigabiza Capitol.
Iryo jambo yavugiye imbere ya White House mbere gato y’imyigaragambyo ryagiraga riti “Turwane n’imbaraga zacu zose, kuko nimutabikora ntimuzongera kugira igihugu cyanyu ukundi […] ndabizi ko mukanya buri wese uri hano yerekeza ku nyubako ya Capitol mu mahoro no mu rukundo rw’igihugu kugira ngo ijwi ryanyu ryumvikane.”
Aya magambo akimara kuyavuga, abayoboke be bigabije Capitol bakora imyigaragambyo idasanzwe yahitanye abantu bane ndetse bangiza ibintu bitandukanye mu nyubako.
Uwunganira Trump mu mategeko, Jesse Binnall, yavuze ko amagambo yavuze atagenderwaho aryozwa ibyo abayoboke be bakoze kuri Capitol, kuko yabasabye kwigaragambya mu mahoro.
Umucamanza Mehta yavuze ko iyaba koko Trump atari ashyigikiye iyi myigaragambyo, atari kumara amasaha abiri yose acecetse atarabuza abayoboke be gukora ibikorwa bibi.
Ati “Akarenze umunwa karushya ihamagara. Perezida Trump yari afite amasaha abiri yose yo kuba yabwira abayoboke be ati ‘Murekere aho, musohoke muri Capitol, si ibi nashakaga ko mukora.”
Binnall yamubwiye ko kuba ntacyo Trump yakoze igihe imyigaragambyo yabaga, bidasobanuye ko agomba gushinjwa ibyaha byakozwe n’abayoboke be.
Uru rubanza ruregwamo kandi umunyamategeko wa Trump, Rudy Giuliani, umuhungu we mukuru, Donald Trump Jr, ndetse n’umwe mu bagize inteko ukomoka mu ishyaka ry’aba- Républicain, Mo Brooks.
Abarega ni abagize inteko ishingamategeko bo mu ishyaka ry’aba- Démocrate bashinja Trump kurema umwuka mubi mu baturage ngo bahagarike ibikorwa by’inteko ndetse n’abapolisi babiri bakora kuri Capitol bamushinja gusembura ibikorwa by’abigaragambya byabagizeho ingaruka.
Nyuma y’amasaha atanu humvwa impande zombi, uwunganira Trump yasabye umucamanza gutesha agaciro ibirego kuko bidafite aho bihuriye n’ijambo yavuze mbere y’imyigaragambyo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!