Umuyobozi wa serivisi kuri X, Nikita Bier, yatangaje ko konti zikusanya amakuru ziyakuye ku yandi masoko [sources] zatangiye kwishyurwa ayagabanyijweho 40%, zikazagabanywaho andi 20% mu bwishyu butaha.

Yasobanuye ko kunyuza ku rubuga inkuru 100 zakuwe ahandi buri munsi, byangiza amahirwe y’abahanzi b'umwimerere n'abanditsi bashya barimo kuzamuka.

Izi mpinduka zahise zigira ingaruka ku bakoresha uru rubuga bazwi cyane.

Umwe mu bakora ibiganiro witwa Dominick McGee, ukurikirwa n'abantu miliyoni 1,6, yagaragaje ko konti ye yagabanyirijwe ubushobozi bwo kwinjiza amafaranga.

McGee yamenyekanye cyane bwa mbere kubera ibitekerezo bye n'imvugo zikemanga amatora y'umwaka wa 2020 muri Amerika.

Yahagaritswe by'agateganyo mu 2023 yamburwa n’uburenganzira bwo gukorera amafaranga inshuro imwe mu 2024. Mbere yaho, yari yaravuze ko yinjizaga ibihumbi 55$ ku mwaka kuri uru rubuga.

Nubwo McGee yavuze ko adakunze gukoresha amayeri yo gukurura abasomyi, abandi bakoresha uru rubuga bavuze ko mu butumwa atangaza, akoresha ijambo ‘amakuru mashya yihutirwa [breaking]’ nibura inshuro 91 mu cyumweru.

Izi mpinduka zibaye mu gihe abantu benshi bakomeje kwibaza ku mumaro w’uru rubuga.

Abasesengura imikorere y’imbuga nkoranyambaga bagaragaza ko X itakiri urubuga rutabogama mu bya politiki, ahubwo isa nk’iyahindutse urubuga rw’aba Conservateur.

Ikindi ni uko mbere X yari urubuga rumeze nk’iruhuriro ry’izindi nyinshi ku buryo abantu bayifashishaga mu gufungura no gusura izindi mbuga zinyuranye, ariko bitakibaho ubu.

Ibi byose si ko Musk abibona, kuko avuga ko ubwo busesenguzi butarimo ukuri.

X  yafatiye ibyemezo abakoresha amayeri yo kureshya abasomyi
X yafatiye ibyemezo abakoresha amayeri yo kureshya abasomyi