Ni igikorwa cyitezweho gutuma uru ruganda rubasha gushyira ku murongo umutungo warwo, utifashe neza mu gihe imodoka rucuruza ku isoko zimaze igihe zigabanyuka.
Kuri uyu wa Kane, uru ruganda rwagaragaje ko inyungu yarwo nyuma yo kwishyura imisoro, yagabanyutseho 94.5% mu gihembwe cya mbere cya 2019, kikaba aricyo gihombo kinini uru ruganda rugize nyuma y’ihungabana ry’ubukungu ryo mu 2008.
Nissan imaze iminsi itorohewe ku masoko arimo nka Leta zunze ubumwe za Amerika, aho byarusabye kugabanya ibiciro cyane kugira ngo rubashe guhangana n’izindi nganda zo zihagaze neza nka Toyota.
Ibyo byiyongereyeho ko mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, imodoka rwacuruzaga zagabanyutse no mu bindi bice nk’u Burayi, Aziya, Oceania, Amerika y’Epfo, u Burasirazuba bwo Hagati na Afurika.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Umuyobozi Mukuru wa Nissan, Hiroto Saikawa, yavuze ko mu bakozi 12,500 bagomba guhagarikwa, byahise byubahirizwa ku bagera ku 6,400 mu hantu umunani bakoreraga hatandukanye ku Isi, mu gihe abandi 6,100 bazahagarikwa hagati ya 2020 na 2022 mu hantu hatandatu.
Ibyo kandi bizajyana no kugabanya ubwoko bw’imodoka uru ruganda rukora, haherewe ku zidafite isoko rinini nk’imodoka nto cyane zirimo ubwoko buzwi nka Datsun.



















TANGA IGITEKEREZO