00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impungenge ku ruganda rwa mbere runini mu Burayi rutunganya nucléaire rukomeje kugerwa amajanja

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 4 May 2026 saa 07:13
Yasuwe :

Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ingufu za nucléaire, International Atomic Energy Agency (IAEA), cyagaragaje ko gitewe impungenge n’ibitero bya drones bigabwa ku ruganda rwa nucléaire rwa Zaporizhzhia nyuma y’igitero cya drones cyagabwe hafi yarwo.

Uruganda rwa nucléaire rwa Zaporizhzhia rufatwa nk’urukomeye kurusha izindi mu Burayi. Rufite ubushobozi bwo gutunganya megawatt 6.000 z’amashanyarazi.

Agace ruherereyemo ka Zaporizhzhia ni aka Ukraine ariko kuva muri Werurwe 2022 ubwo u Burusiya bwigaruriraga ibice bitandukanye birimo n’iyi ntara bwahise bwigarurira n’urwo ruganda.

Nyuma y’icyo gihe urwo ruganda rwagiye rugabwaho ibitero hafi yarwo ndetse kuri uyu wa 3 Gicurasi 2026 igitero cya drones cyibasiye laboratwari igenzura imirasire ikomoka ku ngufu za nucléaire yegereye urwo ruganda.

Ni igitero cya drone imwe yoherejwe kuri iyo laboratwari, icyakora nticyabasha kugira icyo cyangiza bikomeye ngo ihagarike imirimo, kuko rwakomeje gukora nta zindi ngaruka nyinshi zibaye gusa impungenge ku bitero nk’ibyo ni zose.

IAEA yagaragaje ko gukorera ibitero hafi y’urwo ruganda ari akaga gakomeye ku buzima bw’abantu kuko bishobora kwangiza ingufu za nucléaire zikaba zasohoka zikagira ingaruka zitagira ingano.

Umuyobozi wa IAEA, Rafael Grossi, yavuze ko nubwo hataramenyekana niba hari abakomeretse ariko kuba ibi bitero bikomeje kugabwa ahantu nk’aho hateje ibyago bikomeye biteye impungenge.

Ati “Ibikorwa by’intambara bikorerwa hafi y’inganda za nucléaire biteye impungenge cyane, kuko bishobora guteza ibyago ku buzima bw’abantu n’ibidukikije.”

IAEA kandi yatangaje ko itsinda ryayo ryasabye uburenganzira bwo gusura aho iyo laboratwari iherereye kugira ngo harebwe ingaruka nyazo zatewe n’icyo gitero.

Icyo kigo gishimangira ko ari ngombwa ko impande zishyamiranye zirinda ibikorwa by’intambara hafi y’ahantu nk’aha hifite ingaruka zikomeye, kugira ngo hirindwe ingaruka zagera ku gice giherereyemo no ku Isi muri rusange.

Ubuyobozi bw’urwo ruganda na bwo bwatangaje ko bagabweho igitero na drone gusa ikikiri urujijo ni uwakibagabye yaba u Burusiya cyangwa Ukraine.

Kikimara kugabwa, Abarusiya bagenzura urwo ruganda bahise bavuga ko ari Ukraine yagabye igitero mu rwego rwo kwibasira ibikorwaremezo by’ingufu ndetse ko ari yo yahagabye n’ikindi cyo ku itariki 27 Mata 2026 cyahitanye umukozi w’urwo ruganda umwe.

Ukraine ariko yahise yamagana ayo makuru, ahubwo ishimangira ko u Burusiya ari bwo buteje ikibazo ku ngufu za nucléaire.

Uko kutavuga rumwe ku bitero byibasira urwo ruganda bikomeje guteza impungenge ku rwego mpuzamahanga, cyane ko uru ruganda rwa Zaporizhzhia rwakomeje kwibasirwa kuva intambara ya Ukraine n’u Burusiya yatangira mu 2022.

Kwangirika k’uruganda rwa nucléaire bifatwa nk’imwe mu mpanuka zikomeye mu by’ingufu zigira ingaruka zikomeye kuko nko mu 2011 ubwo mu Buyapani habaga impanuka ikomeye ku ruganda rwa Fukushima Daiichi rutunganya ingufu za nucléaire, byatumye izindi nganda nka rwo muri icyo gihugu hose zihagarikwa.

Ni impanuka yateje iturika rikomeye ryakurikiwe n’inkongi ndetse no gusohoka kw’imirasire ihumanya, bituma abaturage benshi bava mu byabo.

Uruganda rwa Zaporizhzhia rutunganya ingufu nucléaire rwarashweho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages